Umusore witwa Manirakiza Elia, wo mu Kagari ka Kibirizi, mu Murenge wa Mayange, mu Karere ka Bugesera, akurikiranyweho kwica se amutwikishije lisansi (essence) amuziza ko yanze kumugurura moto.
Amakuru atangwa n'abaturage avuga ko uyu musaza wishwe n'umuhungu we yari yagiye mu itsinda kugabana amafaranga nyuma batungurwa n'urupfu rwe.
Umwe ati:"Twabisikanye n'umusaza ava gutanga mu itsinda ry'ikigoroba rya buri munsi tujya tugira. Hari nka saa 19h00' z'umugoroba we avayo twe turi kujyayo akavura kari kugwa kandi umusaza yari yanasomye ku gacupa (inzoga), ageze mu rugo ajya mu buriri araryama. Hanyuma umuhungu we aramwinjirana aramukingirana aramwica."
Abaturanyi ba nyakwigendera baganiriye na BTN TV bakomeje bavuga ko umuhungu we witwa Manirakiza Elia ari we wishe se akoresheje essence nk'uko yabyiyemere.
Bati:"Twamenye ko ari we umutwitse, tujya mu gikari twica urugi n'idirishya kugira ngo tubone uko timenamo ibitaka, ibyondo, umusenyi n'amazi kugira ngo turebe ko inkongi y'umuriro yazima. Umuhungu we yafashwe aravuga ati njyewe nishe papa mbishaka mureke mpamagare abantu baze bantware kuko ninjye umwishe."
Undi muturage yakomeje avuga ko basanze nyakwigendera yamaze gupfa yatwikiwe mu cyumba yari asanzwe araramo.
Ati:"Ngo yamwicaje ku ntebe aramuzirika amushyiraho matera na supaneti (super net) n'ibindi bintu byose byari mu cyumba arangije aramutwika arapfa."
Amakuru kandi avuga ko Manirakiza wishe se yari yiriwe anywa inzoga mu gasantere k'iwabo ari naho yavuye ajya kwica se.
Aba baturage basaba ko urubyiruko rw'ubu rugomba kwigishwa gukora kuko rushaka kurya ibyo rutavunikiye.
Bati:"Ntibashaka gukora, bashaka kurya ibyo batavunikiye ni ikibazo cyiriho. Niba ufite ufite agasambu umwana akagusaba umunani wamara kuwumuha agahita ashyira ku isoko."
Manirakiza wishe se bivugwa ko yari asanzwe afitanye amakimbirane na se kuko se yari yaramwemereye kumaha moto ishaje ariko umuhungu we arayanga avuga ko ashaka moto nshyaashya yo mu bwoko bwa Huojue.
Binavugwa ko Manirakiza yari asanzwe ari igihazi (umujura) kuko hari igihe yigize kwiba se miliyoni 1Frw agafatwa asigaranye ibihumbi 500,000Frw gusa.
Muri aka Karere ka Bugesera mu gihe cyitageze ku kuwezi kumwe havuzwe inkuru z'abana bishe ababyeyi n'ababyeyi bishe abana zirenga 10, abaturage bagasaba ko hagira igikorwa mu kwigisha abaturage kubana mu mahoro.
Icyo amategeko ateganya ku cyaha akurikiranyweho
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo y' 107 y'Itegeko nº059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iki cyaha nikimuhama, azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Inkuru irambuye mu buryo bw'amajwi n'amashusho.