• Amakuru / MU-RWANDA


Mu karere ka Rulindo, Polisi y'u Rwanda yarashe umwe mu basore bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bazwi nk'abapari, bari bagiye gukora urugomo mu rwego rwo kwihorera ku rupfu rwa mugenzi wabo wamfuye biturutse kuri ibyo bikorwa.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 05 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Kabuga, mu Kagari ka Nyamyumba, mu Murenge wa Masoro, mu Karere ka Rulindo, mu Ntara y'Amajyaruguru. 

Umukuru w'Umudugudu wa Kabuga, avuga ko iraswa ry'uwitwa Nsengimana ryaturutse ku kuba yaragiye gucukura amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko mu birombe bikorerwamo na Rutongo Mining, hanyuma ateshwa n'abacungumutekano bo kuri iyo kompanyi ahanuka mu mukingo ajyanwa kwa muganga ariko nyuma aza gushiramo umwuka. 

Abaturage bavuga ko nyuma yo gushyingura nyakwigendera, mukuru we yavuze ko azihorera ku bacungumutekano batumye apfa.

Muri uko gushaka kwihorera nibwo abo bantu bayobowe na mukuru wa Nyakwigendera bashinze bariyeri mu gasantere bateze ukuriye abacungumutekano kuri Rutongo Mining ngo bamwice.

Bamaze gushinga bariyeri hanyuze polisi yo muri ako gace maze bayibonye bayitera amabuye, amacupa n'ibindi. Mu rwego rwo kwirwanaho Polisi yarashe amasasu abiri mu kirere biba iby'ubusa isubira inyuma.

Polisi imaze gusubira inyuma abo basore barayikurikiye bakomeza kuyitera amabuye maze ihita ifata umwanzuro wo kurasa umwe muri abo basore bayiteraga amabuye ahita apfa abandi bariruka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ngirabakunzi Ignace, yemeje aya makuru, avuga ko uwarashwe yari mu basagariye Polisi.

Yagize ati "Ubwo abapolosi bavaga ku kazi batashye bageze mu Murenge wa Masoro, bahuye n'itsinda ry'abantu bari muri murongo biba ngombwa ko barasa mu kirere kugura ngo ababateze batatane ariko biba iby'ubusa bakomeza kubatera amabuye, hanyuma birangira umwe muri bo aharasiwe."

IP Ngirabakunzi yasabye abaturage kumvira inzego z'umutekano n'amategeko n'amabwiriza ashyirwaho n'iinzego zibishinzwe.

Yakomeje avuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane abo bantu abo ari bo ndetse n'impamvu yabateye gukora ibyo bikorwa byo kubahuka.

Inkuru irambuye mu buryo bw'amajwi n'amashusho. 


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments