Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwemeje ko rwafunze abantu 14 barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu Mugiraneza David n'abandi bafatanyacyaha barimo abakozi bashinzwe amasoko, umukozi ushinzwe ubwubatsi, umukozi ushinzwe imibereho myiza, bamwe mu bayobozi b'imirenge, bamwe mu bakuriye Ibuka mu mirenge na barwiyemezamirimo.
Ibi RIB yabitangaje mu butumwa yashyize ku rukuta rwayo rwa X (rwahoze rwitwa Twitter) kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 07 Ukwakira 2025.
Amakuru BTN TV yamenye ni uko muri abo 14 batawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha harimo na Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyabihu, Ishimwe Samuel.
Abakurikiranywe bose bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kunyereza amafaranga yaragenewe gusana inzu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aherereye mu mirenge 7 igize Akarere ka Nyabihu.
Amakuru avuga ko mu bihe bitandukanye abakekwa bagiye basinya inyandiko zemeza ko hakiriwe ibikoresho by'ubwubatsi kandi bitakiriwe ndetse n'ibyakiriwe bikaba bitujuje ubuziranenge.
Abakurikiranywe batawe muri yombi nyuma y'igenzura rimaze kugaragaza ko habayeho amakosa mu gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kudatanga ibikoresho byose nk’uko byagenwe no kwakira inzu hatabayeho igenzura.
Hari amakuru avuga ko mu nzu 17 zagombaga kubakwa byarangiye hubatswe inzu 15 kandi komite ya Ibuka niyo yari ifite inshingano zo gukurikirana iyubakwa ryazo.
Abatawe muri yombi bafungiwe kuri Station za RIB zitandukanye mu gihe dosiye yabo igitunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.
RIB iributsa abantu bafite inshingazo zo gucunga umutungo wa rubanda kwirinda kuwurigisa, kuwusesagura cyangwa kuwukoresha nabi kuko bihanwa n'amategeko.
RIB irashimira abantu bose batanga amakuru ku barigisa, basesagura cyangwa bafata nabi umutungo wa rubanda. Iranabashishikariza kandi gukomeza kujya bayatangira ku gihe kugira ngo bifashe no gukumira icyaha kitaraba.
Icyaha cyo kunyereza umutungo, ni icyaha giteganywa n'ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Ugihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka 7 kugeza ku myaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’umutungo uhamijwe icyaha yanyereje.
Like This Post? Related Posts