• Amakuru / MU-RWANDA



Umusirikare w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Sergent Sadiki Emmanuel, wari umaze igihe afungiwe mu gihugu cy’u Burundi, yamaze kugarurwa mu Rwanda.

Umuvugizi Ingabo z’u Rwanda (RDF), Brig. Gen. Ronald Rwivanga, yemeje ko uwo musirikare yarekuwe kandi akagezwa mu gihugu cye.

Yagize ati:"Yaragarutse, baramuzanye."

Sergeant Sadiki Emmanuel, usanzwe ari umushoferi mu Ngabo z’u Rwanda. Yari yafatiwe ku mupaka Nemba-Gasenyi, uhuza u Rwanda n’u Burundi ubwo yibeshyaga ku mbibi z’umupaka, nk’uko itangazo ryashyizwe hanze na RDF ku wa 24 Nzeri 2025 ryabivugaga.

Itangazo ryavugaga ko ubwo yambukaga, yahise atabwa muri yombi n’igipolisi cy’u Burundi, afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo, mu Komini Busoni, mu Ntara ya Butanyerera.

RDF yari yavuze ko yiteguye koresha inzira za dipolomasi mu gukorana na Guverinoma y’u Burundi kugira ngo uwo musirikare asubizwe mu gihugu, none byaragezweho.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments