Abarimu batandukanye bo hirya no hino mu gihugu bifuza ko nabo bajya bahabwa ishimwe nk'uko bigenda ku banyeshuri baba bahize abandi mu bizamini bya leta, bakavuga ko icyo gikorwa cyo kubashimira cyajya kibangikana no guhemba abanyeshuri baba bahize abandi mu bizamini bya leta bisoza ibyiciro bitandukanye.
Abaganiriye n'umunyamakuru wa BTN TV bose bahuriza kuri iyi ngingo ko leta nabo yajya ibatekerezaho ikagenera ibihembo abarimu batsindisha neza kurusha abandi.
Umwe yagize ati:"Umwana ntabwo yagera ku kizamini cya leta ngo asubize ibyo atahawe byanze bikunze harimo imbaraga za mwalimu dore ko tuba twaraye amajoro dutekereza, dutegura ureba akantu kose kari mu gitabo kugira ngo umwana batazagira icyo bamubaza ugasanga ntagisubije.
Nkanjye nigisha imibare ngira ngo mwabonye ko abana batsinzwe imibare ariko hashize imyaka itandatu abana banjye batsinda imibare ku rwego rw'Igihugu rero mbonye igihembo nk'umwarimu nanjye byanshimisha cyane nkarushaho no kubinoza neza nubwo tudakora kubera igihembo kubera umuhamagaro ariko iyo ako gahembo kabonetse byatuma tunezerwa kurushaho."
Undi mwalimu yunzemo ati:"Birakwiriye ko abarezi nabo batekerezwaho bagahembwa kuko burya umwana ntabwo umwana ashobora kwiyigisha ngo agere ku rwego rufatika ahubwo abifashwamo na mwalimu. Mwalimu ni na we umenya impano umwana afite kugira ngo zizamurwe.
Niyo mpamvu iyi tsinzi abana baba bagezeho babikesha mwalimu bityo mwalimu abonye igihembo byarushsho kuba byiza cyane na we akishimira uyu murimo w'uburezi kandi byanazamura imitsindire y'abanyeshuri."
Ubwo hatangazwaga amanota y'ibizamini bya leta, Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana, yashimiye uruhare mwalimu agira kugira ngo abanyeshuri batsinde neza.
Yagize ati:"Ndabanza nshimire abarimu badufashije mu kwigisha muri program nshya twashyizeho mu kwezi kwa mbere. Muri ayo mezi arindwi abanyeshuri biteguraga ibizamini bagiye bafashwa n'abarezi kubyitegura kandi umusaruro uragaragara.
Nka Minisiteri inshingano zacu ni ukuzamura ireme ry'uburezi, tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo abana bacu bashobore kwiga kandi bakanateza imbere igihugu bubaka u Rwanda twese twifuza kandi dukwiriye."
Nubwo abarimu bifuza ko nabo bajya bahebwa basanzwe bahabwa ibindi bihembo bitangwa n'Umwalimu Sacco ku bakoresheje inguzanyo neza ndetse abandi bagahembwa ku munsi Mukuru wabahariwe ariko bakavuga ko banajya bahebwa nk'uko bigenda ku banyeshuri baba batsinzw neza ku rwego rw'Igihugu.
Inkuru irambuye mu buryo bw'amajwi n'amashusho.