Tariki ya 08/10/2025, Polisi ikorera mu Karere ka Kicukiro ifatanije n’izindi nzego z’umutekano yafatiye abagabo bane mu mu Murenge wa Masaka, Akagali ka Rusheshe, Umudugudu wa Kanyetabi, bose bakaba bari bamaze iminsi bashakishwa ku cyaha cy’ubujura bakorera muri aka kagali aho bategaga abantu bakabambura ibyo bafite, bakanatobora amazu bakiba ibikoresho byo mu nzu ndetse bakiba amatungo y’abaturage.
Bafashwe kandi nyuma yaho abaturage bagaragarije iki kibazo cy’uko bibwa mu ngo ndetse bakanategerwa mu nzira bakamburwa ibyo bafite n’abajura, Polisi ifatanije n’izindi nzego ndetse n’abaturage ikaba yakoze operasiyo yo gufata aba bajura, ku ikubitiro hafashwe 4, operasiyo kuri ubu ikaba ikomeje ngo hafatwe n’abandi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali CIP Wellaris Gahonzire yashimiye abaturage batanga amakuru ku bibazo bahura na byo cyane cyane ibihungabanya umutekano n’ituze ryabo, anashimira kandi abagira uruhare mu gutanga amakuru abajura nk’aba bagafatwa.
CIP GAHONZIRE yanaburiye abishora mu bikorwa by’ubujura kubireka kuko nta bwihisho bazabona muri iki gihugu, abajura bumva kobazatungwa n’ibyo abanda biyuhiye akuya ntabwo bizabahira kuko inzego z’umutekano zifatanije n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage bahagurukiwe.
Aba bafashwe uko ari bane bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Masaka.
Like This Post?
Related Posts