Ingabire Marie Immaculée, wari umwe mu bagore bazwi cyane mu Rwanda kubera uruhare yagize mu kurwanya ruswa n’akarengane, akaba ari n’umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International-Rwanda), yishwe n'uburwayi yari amaranye iminsi.
Urupfu rwa Ingabire Immaculée rwemejwe na Transparency International Rwanda yayoboraga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 09 Ukwakira 2025.
Mu butumwa Transparency International-Rwanda yanyujijwe ku rubuga rwayo rwa X, rwahoze rwitwa Twitter, yavuze ko ibabajwe cyane n’urupfu rwa Ingabire, witabye Imana nyuma y’igihe yari amaze arwaye.
Yagize iti:"TI-Rwanda yihanganishije umuryango we n’inshuti ze, kandi Imana imihe iruhuko ridashira."
Ingabire yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Burundi aho yari yarahungiye n'umuryango we, akomereza muri Kaminuza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ingabire Immaculée yigize gutangaza ko yakuriye mu buhungiro aho yabaye muri Kongo n’u Burundi ariko aza mu Rwanda ahungutse mu 1994, aho yari yaratandukanye n’umugabo bari bamaze imyaka 10 babana ndetse ntagire n’ubushake bwo gushaka undi mugabo.
Nubwo yashatse umugabo, nyamara ngo mu buzima bwe ntiyakunze guta umwanya cyane mu basore n’abagabo kuko yari afite abana akeneye kurera, dore ko yari afite abana batandatu arera harimo abo yabyaye n’abo arera atarababyaye.
Yagize ati:"Sinigeze ntekereza gushaka undi mugabo uretse ko no mu buzima bwanjye ntataga umwanya mu bagabo bihurirana n’uko muri icyo gihe nari nshishikajwe n’imibereho y’abo nareraga."
Icyo gihe yavuze ko yakuze yiyumvamo kwiga amategeko ntibyamukundira kubera ubuhunzi.
Yize indimi mu mashuri yisumbuye bimuviramo kwiga itangazamakuru muri Kaminuza atari ryo yifuzaga gusa mu cyiciro cya Gatatu yize mu Bufaransa mu ishami rya Political Science n’amategeko.
Ingabire Immaculée yakoze mu Kigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru cyitwaga ORINFOR [ubu ni RBA] igihe kirekire, ndetse anakora mu bitangazamkuru byandika bitandukanye.
Ingabire ari mu bagore bagize uruhare mu gushinga Pro Femmes Twese Hamwe, IBUKA n’indi miryango y’abagore itegamiye kuri Leta.
Ingabire Immaculée ni umwe mu bantu 20 bashinze Transparency International Rwanda mu 2004. Mu 2015, yatorewe kuyobora uyu muryango muri manda ye ya kabiri.
Ingabire yakundaga guhanura abakiri bato ababwira kumenya gucunga ubuzima bwabo cyane abakobwa bakamenya kwikingira mu gihe bagezemo kuko ubuzima ari ubwabo, bakamenya kwambara bikwiye, yaba amaguru n’amabere kuko haberwa uwambaye neza.
Ingabire waharaniye kurwanya ruswa n’akarengane, yatabarutse afite imyaka 64 y’amavuko.
Like This Post? Related Posts