• Imikino / VOLLEYBALL

Jean Bosco Nsengimana watwaye Tour du Rwanda 2015, yavuze ko umutoza w'ikipe y'igihugu y'amagare Sempoma Felix ariwe wihishe inyuma yo kugwa kuyu mukino , ndetse yemeza ko ariwe wamuhemukiye, amushinja kubarira amafaranga bari barizigamye .

Mu cyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaye amashusho ya Jean Bosco Nsengimana atwaye igare rizwi nka atabaro , bigaragara ko yararimo atwara abagenzi ibi bizwi ku izina ry'ubunyonzi, uyu musore, yahise aba inkuru kuri murandasi, benshi bibaza uko byagenze ngo uwanyagije abantu imvura kwa mutwe , abe ari gukora akazi k'ubunyonzi.

Mu kiganiro yagiranye n'umuyoboro wa YouTube "Umukunzi TV" Nsengimana yavuze ko guhimana kwa Sempoma Felix n'ikimenyane akoresha , ari bimwe mubituma benshi mu bakinnye uyu mukino w'igare mu myaka yashize barawuhuzwe ,ndetse avuga ko bamwe ariwe watumye bareka burundu gukina uyu mukino.


Jean Bosco Nsengimana yateaye Tour du Rwanda muri 2015

Yavuze ko ubwo yavaga mu ikipe ya Benediction imaze kugira ibibazo by'amikoro, Adrien Niyonshuti yamusabye ko yajya mu ikipe ya Saka icyo gihe yari ifitwe na Skol, uyu musore avuga ko Sempoma yamushutse ngo yake million 5 , gusa ba nyiri Saka barabyanga, avuga ko izi million 5 Sempoma yagombaga gufatamo 3, Nsengimana agafata 2, ibintu byatumye abura ikipe ibyo gukina igare aba abiretse.

Abajijwe niba Sempoma felix koko ariwe wishe umukino w'amagare yagize ati " Navuga ko ariwe,  twatwaraga tour du Rwanda , tukajya kuri shampiyona ya Africa tugatwara imidali , tugahesha igihugu cyacu ishema, ariko ni ukuvuga ngo iyo atagushaka ntiwasohoka".

Uyu musore avuga ko kuba Sempoma ari umutoza w'ikipe y'igihugu akaba anafite ikipe ye , bibangamira abakinnyi kuko atwara abakinnyi bo mu ikipe ye gusa , ubundi agatoranya abakinnyi akoresheje ikimenyane , avuga ko ubwo batozwaga n'umunya America Jonathan Boyel , we yatoranyaga abakinnyi atagendeye ku idakuzi .


Sempoma Felix ashinjwa na Nsengimana kuba ariwe wishe umukino w'amagare 

Jean Bosco Nsengimana avuga ku kimenyane cya Sempoma  yatanze urugero rw'uko hari igihe bari bagiye kujya muri Gabon Jonathan atoranya Gasore Hategeka mu bakinnyi bari bugende , ariko Sempoma kuko ariwe wari kujyana nabo amukuramo .

Kubijyanye no kuba yaracunze umutungo we nabi, bikamuviramo ubukene, Nsengimana yavuze ko atari ukuri , kuko nta mafaranga afatika yakuye mu mukino w'amagare, yavuze ko nk'igihe yatwaraga Tour du Rwanda yatahanye amafaranga y'uRwanda ibihumbi 300, kuko ayo yari yatsindiye yose yayagabanye na bagenzi be , buri muntu atwara ibihumbi 300 gusa.

Avuga ko hari amafaranga angana na million 17 , bizigamaga ubwo babaga bagiye gukinira ikipe y'igihugu,  ariko nubu batazi aho yarengeye, ati"Hari amafaranga badukataga igihe tuvuye hanze bakayajyana kuri Conte , kuko abakinnyi n'ubundi bahoranaga ibibazo, bakavuga ngo tugomba kwizigama , ayo mafaranga ntayo twigeze tubona".

Avuga ko Sempoma Felix na Obedi Ruvogera wari umumaseri ( ushinzwe gukorera abakinnyi massage ) aribo bari ababitsi bayo mafaranga , ariko na nubu abakinnyi bose bizigamye ayo mafaranga bakaba batazi aho yarengeye , asaba leta ko yabafasha ayo mafaranga angana na million 17 akaboneka, agahabwa ba nyirayo.


Obedi Ruvogera nawe ari mubo Nsengimana ashinja kubarira amafaranga 

BTNRwanda yagerageje kuvugisha Sempoma Felix,  kugirango tumenye nawe icyo avuga kubyo Nsengimana amushinja , gusa avuga ko we ntacyo yabivugaho ati " Biriya sinjya mbivugaho , bariya bana ni ukubareka bakisanzura kuko ndamutse mbivuzeho naba ngiye guterana nabo amagambo , rero ntacyo nabivugaho, ubwo amakuru yatanze muyatangaze uko yayabahaye, ahasigaye ubyumva nawe arisesengurira".

Jean Bosco Nsengimana ari mu banyarwanda batwaye Tour du Rwanda ikiri ku rwego rwa 2.2 , gusa yaba we na bagenzi be barimo Areruya Joseph, Ndayisenga Valance , na Mugisha Samuel nta numwe ukigaragara mu bikorwa by'umukino w'amagare .


Jean Bosco Nsengimana yakinnye Tour du Rwanda inshuro 13 ubu ni umunyonzi mu Byangabo.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments