• Amakuru / POLITIKI



Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashinze umutwe wa Politiki ugamije kumurwanya bise ‘Mouvement Sauvons la République Démocratique du Congo’.

Uyu mutwe washingiwe i Nairobi muri Kenya, aho aba banyapolitiki barangajwe imbere na Joseph Kabila Kabange wayoboye RDC hagati ya 2001 na 2019 bari bamaze iminsi ibiri bakorera umwiherero.

Kabila yabahurije hamwe nyuma y’ibyumweru bibiri ubutegetsi bwa RDC bumukatiye urwo gupfa, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kugambanira igihugu, kujya mu mutwe ugambiriye gukuraho ubutegetsi ndetse n’ibyaha by’intambara.

Usibye uyu munyapolitiki, abandi bitabiriye umwiherero washingiwemo iriya mutwe barimo Matata Ponyo Mapon wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa RDC, Seth Kikuni wahatanye na Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri 2023 ndetse na Franck Diongo umaze igihe yarahungiye mu Bubiligi.

Umwe mu mwanzuro w’iriya nama uvuga ko abayitabiriye bamaganye kuba Perezida Félix Antoine Tshisekedi akomeje gushaka uko yagira ububasha bwose ku gihugu wenyine, bagaragaza ko bashyigikiye gahunda ya ba musenyeri ba Kiliziya Gatolika na Angilikani y’uko mu gihugu haba ibiganiro bihuza abanye-Congo.

Tshisekedi mu cyumweru gishize ubwo yaganiraga n’abanye-Congo baba mu Bubiligi yarahiye ko aho kugira ngo biriya biganiro bibeho yakwicwa, ngo kuko ababyifuza baharanira inyungu z’uwateye RDC.

Undi mwanzuro w’umwiherero w’i Nairobi kandi uvuga ko Joseph Kabila ari we ugomba kuyobora uriya mutwe bashinze, banamagana igihano cy’urupfu aheruka guhabwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments