Mu murenge
wa Runda ho mu karere ka Kamonyi habereye impanuka ikomeye kuri uyu wa 15
Ukwakira 2025 aho imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yamanutse mu muhanda w’aho bita
kuri ADEPR yerekeza MAGERWA ikagenda igonga imodoka nyinshi zari mu muhanda.
Byatangajwe
ko iyi mpanuka yahise ihitana abantu babiri abandi 11 bagakomereka ku buryo
bukomeye.
Ababonye iyi
mpanuka babwiye umunyamakuru wacu ko ikigaragara iriya HOWO yari yabuze Feri
ndetse bakanashimira umushoferi wari uyitwaye ngo kuko ukurikije uko yagiye
yitwara mu muhanda “Byagaragaje ko ari umuhanga kuko aba yishe abantu benshi,
Ni Imana ihabaye n’ubuhanga bwe.”
Mu mashusho
BTN yafatiye ahabereye iyi mpanuka hagaragaramo imodoka zitari munsi y’eshanu
zagonzwe ndetse bikanagaragara ko zangiritse cyane.
Umwe mu babibonye
ati “Itunyezeho yirukanka cyane ariko
Imana dushimira ni uko itishe abantu benshi nk’uko twabitekerezaga kuko hari na
bisi itwaye abagenzi ikatiye, Uyu mushofari ntako atagize yagerageje cyane. Ni
imfura rwose, ubwo abapfuye ni ukwihangana kuko nyacyo we atakoze, yatangiye
gucika feri ageze kuri ADEPR.”
Undi ati “ Urebye aravuze ati aho kugira ngo ihitane abantu benshi reka nyishyire muri iki kintu, ihitanye imodoka nyinshi inahitana n’umunyeshyuri n’umu-Agenti ariko muri make yanze kwica abantu benshi.”
BYINSHI KURI IYI NKURU REBA VIDEO IKURIKIRA
Like This Post? Related Posts