Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu yatangaje ko ubucucike muri gereza (amagororero) zo mu Rwanda mu mwaka wa 2024/2025 bwagabanyutseho 24,3% ugereranyije n’umwaka wa 2023/2024 kuko bwavuye kuri 134,3% bigera kuri 110%.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Ukwakira 2025, ubwo iyi Komisiyo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’umwaka wa 2024/2025 na gahunda y’ibikorwa ya 2025/2026.
Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, Umurungi Providence, avuga ko ubucucike mu magororero bwagabanyutse cyane
Perezida w’iyi Komisiyo, Umurungi Providence, yagaragaje ko mu mpamvu zatumye ubucucike bugabanyuka harimo politiki yo gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko nk’ubuhuza, gufungura by’agateganyo abantu bafunzwe ndetse n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha.
Umurungi yavuze ko mu mpera za Kanama uyu mwaka, ubu bucukike bwari bumaze kugera ku 103,6% bishimangira ko bukomeje kugenda bugabanyuka bitandukanye n’uko byari bimeze mbere.
Yagize ati:"Uyu mwaka twabonye hari impinduka nziza igomba gukomeza gushyigikirwa. Igihe twakoraga igenzura mu kwezi kwa Gatatu n’ukwa Kane ubucucike bwari ku 110% ariko ubwo twari turi gutunganya iyi raporo hari hamaze kugabanyukaho 7%."
Umurungi yakomeje avuga ko hari byinshi byakozwe byo kwishimira byatumye imibare igabanuka ku buryo bufatika.
Yagize ati:"Ni ibyo kwishimira. Mu mpamvu nyinshi harimo kuba amagororero amwe yaravuguruwe andi agasanwa ariko hari n’abenshi bagiye bafungurwa. N’izo gahunda z’ubuhuza zitangiye gutanga umusaruro. Haracyari kare ariko nibura biratanga ibimenyetso byiza by’uko nizikomeza gukoreshwa n’abantu bakabyumva zishobora kuzatanga umusaruro."
Yongeyeho ko mu magororero hagiye hanashyirwamo ibyumba bishyirwamo abarwayi b’indwara zihariye by’umwihariko indwara zandura.
Gusa, yanagaragaje ko nubwo ubucucike bwagabanyutse hakiri ikibazo cy’amagororero akiri mu nyubako zishaje arimo irya Bugesera, Muhanga, Ngoma na Rusizi.
Ibijyanye n’uburenganzira ku buzima, Komisiyo yemeza ko mu magororero hatangirwa ubuvuzi mu gihe hakenewe ubwisumbuyeho abantu bafunzwe bakoroherezwa kujya ku bitaro.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko ku bijyanye n’iyicarubozo rishobora gukorerwa abantu bafunzwe nta byigeze bigaragara mu mwaka wa 2024/205.
Yagize ati:"Ku bijyanye n’iyicarubozo nta byo twasanze mu magororero."
Komisiyo yerekanye ko nubwo bimeze bityo hari amagororero akirimo ubucucike buri hejuru nk’irya Huye n’irya Rusizi aho usanga hari abantu bakirara hasi.
Muri iryo genzura hagenzuwe za kasho z’ubugenzacyaha zari zifungiwemo abantu 5.927 barimo abagore 602, abana b’abahungu 211 n’abakobwa 18, mu gihe izarimo abantu benshi ari iya Gicumbi, Kabarondo, Gacurabwenge, Nyamata, Nyagatare, Kigabiro Kirehe, Kimironko, Rusororo, Nyarubuye na Kirehe.
Iri genzura komisiyo yakoze igenzura ry’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, yarikoreye mu magororero 14, mu ngando icumbikiye abagororwa bakora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange, muri kasho z’Ubugenzacyaha 112, mu bigo by’igororamuco ry’ibanze 29, mu bigo ngororamuco bitatu, mu bigo 9 byita ku bageze mu za bukuru, mu ngo eshatu z’impinganzima n’ibitaro no mu bigo bitanu byita ku barwayi bafite uburwayi bwo mu mutwe.
Raporo yatangiwe mu Nteko Rusange y'imitwe yombi, aho yitabiriwe n'Abasenateri 19 n'Abadepite 68
Like This Post? Related Posts