Perezida
wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko igihugu kigiye kumara iminsi irindwi mu
cyunamo ku bw’urupfu rwa Raila Odinga, avuga ko yifatanyije n’umuryango we mu
kababaro.
Yategetse ko ibendera ry’igihugu ryururutswa kugeza
hagati, ko ibikorwa byose yateganyaga kwitabira muri iyo minsi bihagaritswe,
asaba n’abandi bayobozi gukora nk’ibyo mu kwifatanya n’igihugu kunamira Odinga.
Ati “Mu rwego rwo guha icyubahiro ibikorwa by’indashyikirwa
Raila Odinga yakoreye igihugu cyacu, nshyizeho iminsi irindwi yo kumwunamira.
Iibendera ry’igihugu rigomba kururutswa rikagezwa hagati, gahunda zose
ziteganyijwe hanze y’igihugu zirasubitswe.”
Odinga yabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya kuva mu 2008 ageza
2013.
Like This Post? Related Posts