Umusore witwa Iradukunda Emmanuel w'imyaka 27 y'amavuko wo mu Murenge wa Gikundamvura, mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y'Iburengerazuba, wakoraga ku ishuri ribanza rya Gatonga, ateka aracyekwaho gutera inda abakobwa babiri bavukana harimo n'uw'imyaka 14 n'undi wa 17 abashukishije ibiryo agahita atoroka.
Nyina w'abo bakobwa witwa Uwamariya Seraphine, mu gahunda kenshi, avuga ko yakiriye uyu musore nk'umwana we icyakora nyuma akaza gutungurwa ni uko yateye inda umukobwa we w'imyaka 17 y'amavuko.
Uyu mubyeyi yakomeje avuga bakimenya iyo nkuru mbi bicaye nk'umuryango bakabicoca, gusa hadateye kabiri yumva indi inkuru y'icamugongo ko n'undi mukobwa ufite imyaka 14 na we atwite bamubajije uwatuye inda avuga ko ari umugabo yateye mukuru we iy'ambere witwa Iradukunda Emmanuel.
Yagize ati:"Yari umusore watekaga hano ku mashuri akajya aza hano akararana n'abandi bahungu babiri narimfite. Uwa mbere nagiye ngenda nkahura n'abantu bakabwira ngo umwana wawe aratwite ndaza ndamubaza nti ufite inda aranyihorera...ndagenda niyambaza umubyeyi araza aramupima asanga aratwite...Uwa kabiri na we nagiye kumva numva abantu barabwiye ngo uziko uriya mwana wawe wa kabiri na we atwite, ndavuga nti ntibyabaho na we mubajije aranyihorera nitabaza ubuyobozi bamubajije arabyemera."
Uwamariya avuga ko yahungabanye dore ko n'umugabo yamutaye mu nzu n'abana batandatu batunzwe n'isuka y'ubudeyi, akifuza ko yafashwa ndetse n'uwo musore wamutere inda abakobwa agahanwa.
Ati:"Narahungabanye cyane ku buryo n'abantu bajyaga bacunga ngo ntabacika nkajya kwiyahura."
Yakomeje avuga ko uwo musore wateye inda abana be ko yashakishwa agafashwa agafingwa kuko na RIB yagiye iwabo ikamubura, bikavugwa ko yagiye muri Congo.
Nbwo uyu mubyeyi arira ayo kwarika kubera agahinda yatewe n'abana be batewe inda imburagihe, abaturanyi be bavuga ko na we abifitemo uruhare kuko hari ibiryo uyu musore yazanaga muri uru rugo abyibye ku ishuri aho yakoraga akazi ko guteka.
Umwe yagize ati:"Ni uko bagihagaze ku muco uvuga ko uwamaze kubyaza umwana wabo aba yiswe umukwe. Bukimva rero batamwandarika hakabaho imishyikirano kugira ngo bumvikane ku kibazo cyabaye. Twibwiye nyina ati rero mubyeyi niba ababa bahungu hari icyo bagufasha muri uru rugo kuko twari dufite amakuru ko hari ibiryo Iradukanda ajya azana avanye ku ishuri akaba aribyo abashukisha."
Mwavita izina twahinduriye uyu mwana w'umukobwa watewe inda afite imyaka 14 y'amavuko, avuga ko Iradukunda yamubwiraga ko azamuha amafaranga.
Ati:"Yarabwiraga ngo azampa amafaranga."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gikundamvura, Sindayiheba Aphrodise, avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo uyu musore akurikiranywe aba bana bahabwe ubutabera.
Yagize ati:"Ntabwo byumvikana ukuntu umwana w'imyaka 14 aterwa inda kandi ababyeyi tubigisha buri munsi, hanyuma ngo hakazamo n'ibyo kumvikana, ibyo nabyo bigize icyahe kuri uwo mubyeyi. Twarakurikiranye mu Murenge wa Bugarama dusanga uwo musore yahise acika ajya muri Congo ariko turaza gukorana nk'inzego tubihuze kuko ntabwo ari kure cyane ku buryo atakwambuka ngo agaruke kuko hari amakuru dufite ko yajyaga aza iwabo."
Yakomeje avuga ko uwo musore azakomeza gushakisha kuko gutera inda abana babiri bo mu rugo rumwe ni ikibazo gikomeye.
Gitifu yagiriye inama abaturage kwiranda guhishira abasambanya abana kuko nabyo ari icyaha gihanwa n'amategeko.
Ababyeyi babona cyaba umuti ku babyeyi bahishira abahohotera abana bakanabatera inda.
Umwe ati:"Ababyeyi bahishira abateye inda abana babo nabo bakwiye guhanwa kuko twebwe amakuru mu Mudugudu tuba tiyafite. Umubyeyi akatiwe ko yahishiriye uwo muntu byatanga isomo no kubandi."
Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), igaragaza ko mu 2024, abangavu batewe inda zitateganyijwe ari 22.454.
Mu 2020 abangavu 19.701 batewe inda, mu 2021 bariyongera bagera kuri 23.111, naho mu 2022 bagera kuri 24.472 mu gihe mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22.055. Bose hamwe ni 112.063 (2019-2024).
Impuzandengo y'imyaka 5 iheruka igaragaza ko buri mwaka abana bononwa bagaterwa inda mu Rwanda ari 22.416. Ibi bivuze ko bo n'abana babo ubatumiye mu nama bakuzura Stade Amahoro.
Minisiteri y’Ubuzima yo igaragaza ko 38% by’abana bagwingira baba bavuka ku bana batewe inda imburagihe.
Like This Post? Related Posts