Mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Mimuli, umugore yatwitse umugabo we Muhaturukundo Innocent, akoresheje amazi ashyushye ashya ibice bitandukanye by'umubiri we nyuma yo kumukekaho kumuca inyuma.
Ibi byabaye mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Ukwakira 2025, mu Mudugudu w'Umusaraba, mu Kagari ka Gakoma, mu Murenge wa Mimuli, mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y'Iburasirazuba.
Abaturage baganiriye na BTN TV, bavuga ko umugore yatwitse umugabo we ibice bitandukanye by'umubiri birimo akaboko, inda n'igitsina amusanze mu buriri, bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma.
Muhaturukundo Innocent watwitswe n'umugore aganira n'umunyamakuru yasobanura uko byagenze kugira ngo atwikwe n'umugore we.
Yagize ati:"Navuye ku irondo saa Cyenda za nijoro, ndaza ndaryama, namusanze (umugore) mu buriri, nkiza ntabwo yahise akomeza kuryama, yahise aheka umwana ngira ngo agiye mu kazi, apakira imyenda nari naguze ejo ayipakira mu gatete ashyira iruhande rumwe njye nari ndyamye, urabizi imbeho ya saa Kumi njye nashakaga gusinzira ndiyambura ndangije ndasinzira.
Ubwo we yari arimo ateka amazi ngira ngo wenda agiye kuyatekesha igikoma ... ngiye kumva numva araje ankuyeho ishuka amenaho amazi ashyushye hose no ku gitsina harashya, ku mubiri no ku maboko hose harashya nabi cyane."
Yakomeje avuga ko asanzwe afitanye amakimbirane n'umugore we kuko kuva yashakana na we ngo ntiyigize agira amahoro nubwo adasobanura neza imvano yayo.
Ati:"Kuva nashakana na we sinigize ngira amahoro, naho twabaga hano hepfo mu icumbi hari ku miguruko."
Abaturanyi b'uyu muryango bavuga ko uwo mugore watwitswe umugabo we akwiye guhanwa by'intangarugero kugira ngo bitange isomo ku bandi.
Bagiye bati:"Uyu mugore yadusebeje cyane kuko umuntu yari afite gahunda yo gushaka none dore ...Kuva nakura sinigeze numva aho umugore atwika umugabo igitsina cye, agatuza no mu maso hose. Dukurikije uburyo yamutwitse igitsana cye kandi tuva mu rugo turi abakobwa nibyo biba bituzanye, ndumva rero akwiye guhanwa uko bikwiye."
Umunyamabanga Nshingwanikorwa w'Akagari ka Gakoma, Ndayisenga Joseph, yemeje aya makuru avuga ko uwakoze icyaha yafashwe n'inzego zibishinzwe mu gihe umugabo watwitswe yagiye kwa muganga.
Yagize ati:"Icyo twagombaga gukora twaragikoze, uwakoze icyaha yajyanywe mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), uwakorewe icyaha yagiye kwa muganga."
Ndayisenga yakomeje asaba abaturage kujya bagaragaza amakimbirane bafitanye kuko hari benshi bahisha amakuru nk'uko byagenze kuri uyu muryango wa Muhaturukundo Innocent.
Amakimbirane mu muryango Nyarwanda ni ikibazo gihangayikishije cyane
Ikibazo cy'amakimbirane mu muryango Nyarwanda kimaze gufata indi ntera kuko bigoye ko hashira umunsi umwe hatumvikanye inkuru mbi y'umugabo wishe umugore, umugore wishe umugabo, umubyeyi wishe umwana, umwana wishe umubyeyi cyangwa uwakoze ibindi bikorwa byindengakamere biganisha ku kwica.
Ni mu gihe ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere (RGB) mu 2017, abaturage babajijwe bagaragaje ko amakimbirane mu miryango yari hejuru ya 50% by’imiryango yose mu gihugu.
Mu 2018 ubwo bushakashatsi bwongera kugaragaza ko amakimbirane yo mu miryango yari ku kigero cya 60.7% na ho mu 2019, amakimbirane mu muryango yari ku kigero cya 70.39%.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango nayo mu 2019, yakoze ubushakashatsi ku mpamvu zitera amakimbirane yo mu muryango, aho bugaragaza ko amakimbirane yo mu muryango aterwa n’ubusinzi, aho buri kuri 52%, ubumenyi buke mu by’amategeko, ubuharike, ubusumbane hagati y’umugore n’umugabo, imyumvire mibi ku ihame ry’uburinganire, imikoreshereze mibi y’umutungo n’ibindi.
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, mu mwaka wa 2007, yagaragaje ko abagabo n’abagore mu Rwanda bicana bitewe n’ibintu byoroshye cyane bishingiye ku kuba hari icyo batumvikanyeho.