Lieutenant General Mamat O.A. Cham, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia (Chief of Defence Staff of the Gambia Armed Forces – CDS-GAF), yasuye kuri uyu munsi Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda (Rwanda Defence Force Command and Staff College – RDF CSC) riherereye i Nyakinama, mu karere ka Musanze.
Urwo ruzinduko rugamije gukomeza ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Gambia, by’umwihariko mu rwego rw’amasomo, amahugurwa n’ubumenyi mu bya gisirikare hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Mu isomo yahaye icyiciro cya 14 cya ba ofisiye bakuru biga muri RDF CSC, Lieutenant General Cham yavuze ko ibihugu bya Afurika byose bihura n’ibibazo binyuranye birimo iterabwoba, ubujura bwo mu mazi, ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge, uburobyi butemewe, ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere n’ibya politiki.
Yavuze ko kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano no gushimangira ubufatanye bw’inzego z’umutekano bizagarurira ishema Abanyafurika mu mpande zose.
Ati: “Niturushaho kubaka ubushobozi, tugashimangira ubufatanye no kubaka icyizere, Ingabo zacu ntizizarinda imbibi gusa, ahubwo zizaharanira ishema ryacu, iterambere n’inzozi zacu.”
Akigera muri iri shuri, Lieutenant General Cham n’intumwa ayoboye bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ishuri, Brigadier General Andrew Nyamvumba ari kumwe n’abandi bagize ubuyobozi bw’Ishuri.
Yasobanuriwe intego n’icyerekezo by’iryo shuri, ari byo gutoza abayobozi b’ingabo bafite ubushobozi buhanitse n’ubushishozi, mu Ngabo z’u Rwanda n’iz’ibindi bihugu by’amahanga zifatanya nabyo.
Uru ruzinduko rwari rugamije gukomeza gusangira ubunararibonye mu bya gisirikare, iterambere ry’umwuga no kurebera hamwe amahirwe y’imikoranire mu gihe kizaza mu bijyanye n’uburezi n’amahugurwa ya gisirikare.
Yavuze ko abaturage ba Gambia bashyigikiye icyerekezo rusange cyo guharanira kwigira kwa Afurika, ituje kandi iteye imbere aho buri musirikare, buri muturage n’umuyobozi wese yemera ko Afurika ishoboye kandi igomba kwirindira umutekano.
Yagaragaje ko ubufatanye mu by’umutekano no kubaka ubushobozi hagati y’ingabo z’ibihugu bya Afurika ari ingenzi mu kugera ku mahoro arambye.
Mu ruzinduko rwe, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia yashimye uruhare rw’ishuri rikuru rya Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama mu guteza imbere ireme ry’uburezi n’amahugurwa ya gisirikare, ndetse n’uruhare rifite mu kubaka amahoro n’umutekano mu karere.