?????Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga
no Guhanga Udushya, Yves Iradukunda, yavuze ko ubwenge buhangano (Artificial
Intelligence/AI) buzifashishwa mu gusuzuma umugore utwite, bikazafasha kumenya
mbere uko ubuzima bwe n’ubw’umwana buhagaze.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2025,
mu biganiro yagiranye n’Abasenateri ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano mu
iterambere ry’Igihugu.
Uyu
muyobozi yavuze ko u Rwanda rwatangije uyu mushinga muri gahunda yo gukoresha
ubwenge buhangano mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, uburezi, ubuhinzi
n’izindi.
Yatanze
urugero rwa gahunda ya Leta izifashisha mu ikoranabuhanga rya AI, mu gusuzuma
ababyeyi batwite hakoreshejwe uburyo bwa ‘Ultrasound’.
Uyu
mushinga ugamije kunoza uburyo bwo gutahura kare ibibazo bishobora kuvuka mu
gihe cyo gutwita mu Rwanda, hifashishijwe ibikoresho bya ultrasound bikoresha
ubwenge buhangano (AI-powered point-of-care ultrasound - POCUS) mu bigo
nderabuzima byo ku rwego rw’ibanze.
Ibi
bikoresho bizafasha abaforomo n’ababyaza gupima neza igihe inda imaze, no
gusuzuma impamvu zishobora gushyira inda mu kaga, bityo bagatanga ubufasha
hakiri kare.
Iri
koranabuhanga rizabafasha no kunoza imikorere mu rwego rw’ubuzima bw’ababyeyi
n’abana, mu bice bidafite serivisi z’iteramberere zihagije.
Iradukunda
yasobanuriye Abasenateri uko AI ‘simple blind sweep’, umukozi w’ubuzima akora
isuzuma rya ultrasound mu buryo bworoshye adakeneye ubumenyi buhambaye.
Ati
“AI isuzuma amashusho ako kanya, igahita yerekana igihe inda imaze n’ibyago
bishobora kuyigeraho”.
Aha yanavuze ko AI imufasha gusesengura imibare (Biometric analysis), aho ipima ibipimo by’umwana uri mu nda nk’umuzenguruko w’umutwe (head circumference) n’uburebure bw’akaguru (femur length), kugira ngo ibisubizo bibe nyabyo mu gihe kitarenze iminota 10.
Yavuze ko ubu bwenge buhangano kubukoresha bitagoye, kuko
ubu buryo bushobora kwigishwa mu munsi umwe gusa, bityo bukagera kuri bose.
Akomeza
avuga ko ubu buryo buzigishwa abakozi bo ku rwego rw’ibanze mu buvuzi,
abaforomo, ababyaza n’abandi bakozi bafite serivisi zifite aho zihurira
n’ubuzima.
Ubu
bwenge buhangano buzagira akamaro muri serivisi y’ubuzima, kuko buzafasha mu
gutahura hakiri kare no kohereza ku gihe abagore bafite ibibazo nko kubyara
imburagihe, cyangwa gutahura ibibazo birebana n’ikura ridasanzwe ry’umwana uri
mu nda.
Ku
rwego rw’ubuvuzi ubu bwenge buhangano buzatuma umubare w’abagore bitabira
isuzuma ry’inda wiyongera, no kunoza uburyo bwo kohereza abarwayi aho bavurirwa
neza ku gihe.
Kuri
ubu AI izifashishwa muri serivisi z’ubuvuzi, Abasenateri babitanzeho ibyifuzo,
kuko ishobora gukoreshwa nabi ikaba yateza ibibazo.
Senateri
Mukabaramba Alivera yavuze ko nubwo hagaragajwe ko umujyanama w’ubuzima
yakoresha AI ‘Ultrasound’ apima ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, afite impungenge
ku bumenyi bw’abajyanama b’Ubuzima kuko abenshi bafite ubumenyi buke.
Ikindi
Senateri Mukabaramba yagaragaje ni uburyo bwo gusuzuma ibisubizo by’umurwayi,
ndetse no kumusuzuma nabyo bishobora kubonekamo icyuho ugasanga habayeho ko
ubwenge buhangano bushobora kwibeshya indwara.
Ati
“Ibaze nk’ibisubizo umuganga yasuzuma mu gihe cy’iminsi runaka, ubwo bwenge
buhangano bukabisuzuma mu gihe gito cy’amasaha, numva jyewe mwabisuzuma kugira
ngo hatazabaho ibibazo mu rwego rw’ubuzima”.
Kuri izi mpungenge zagaragajwe, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya, yavuze ko AI itazasimbura ibyo abaganga bakoraga, ahubwo bazajya bayifashisha mu kazi kabo bigatuma koroha.
Like This Post? Related Posts