????Amakuru aturuka mu Bufaransa
aravuga ko umurambo wa Protais Zigiranyirazo witwaga Monsieur Z watwitswe nyuma
y’uko umuryango we wimwe uburenganzira bwo kumushyingura muri icyo gihugu.
Zigiranyirazo, muramu wa Perezida
Juvenal Habyarimana akaba na musaza wa Agathe Habyarimana, yaguye muri Niger mu
ntangiriro z’Ukwezi kwa Munani, aho yari yarahungiye nyuma yo kuvanwa I Arusha
muri Tanzaniya mu rukiko mpuzamahanga Mpanabyaha.
Yari
amaze kugirwa umwere ku byaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu bujurire,
n’ubwo mu rugereko rw’ibanze yari yahamwe n’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye
inyoko muntu agahabwa igifungo cy’imyaka makumyabiri.
Nyuma
y’urupfu rwe mu ntangiriro za Kanama, umuryango wasabye uruhushya rwo
kumushyingura mu Bufaransa, ariko mu mpera z’ukwezi, ubwo bajyaga kumushyingura
I Orleans aho mushiki we atuye, Meya w’umujyi yabangiye gushyingura mu irimbi
rusange.
Iki
cyemezo yagifashe avuga ko yamenye uruhare rwa Zigiranyirazo rukomeye
rutaziguye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize
ati “Ishyingurwa rye rishobora guteza akaduruvayo, ndetse imva ye ikaba
yahinduka ahantu abakoze Jenoside n’ibyitso byabo baza kwishongorera ari nako
bashinyagurira abarokotse.”
Mayor
wa Orleans akimara guhagarika ishyingurwa ry’uyu mugabo wahoze ari Perefe wa
Ruhengeri bitaga kandi Prince du Nord, cyangwa Igikomangoma cyo mu Majyaruguru,
abandi bayobozi na bo bahise bafata umwanzuro.
Musenyeri
wa Kiriziya Gatolika muri Orleans, na we yavuze ko nta Misa agomba gusomerwa
muri Orleans, ariko avuga ko “kumusengera ababishaka bamusengera kugira ngo
ahari atazajya mu muriro.”
Ibyo
byanze, umuryango wa Agata Habyarimana wagiye gushakishiriza mu mujyi wa Saran,
kugira ngo barebe ko bashyingura mu irimbi ryaho rya Ifs, ariko na ho Meya
arabangira.
Ubwo
kandi ni ko bagiye mu rukiko kurega Meya wa Orleans, ariko uyu munsi urukiko
rushimangira icyemezo cy’uko Monsieur Z atemerewe gushyingurwa mu irimbi
rusange rya Orleans, aho umuryango wa Habyarimana wagize iwabo ha kabiri
(second home) nyuma yo guhunga u Rwanda barusizemo imiborogo.
Mu
gihe cy’urubanza bakomeje kwimura gahunda yo gushyingura, dore ko nta yandi
mahitamo bari bafite.
Nyuma
y’uko batabaje inkiko bikanga, amakuru aturuka mu Bufaransa aravuga ko umurambo
wa Zigiranyirazo watwikiwe ahantu h’ibanga (il aurait finalement été incinéré
dans un lieu secret), agaherekezwa n’abantu bane cyangwa batanu bo mu muryango
we.
Umujyi
wa Orleans wateganyaga ko iyo Zigiranyirazo ashyingurwa mu irimbi rusange,
yashoboraga guherekezwa n’abantu byibuze magana ane, kandi bagateza akaduruvayo
mu mujyi, ahitamo kurinda abaturage n’umujyi ayobora.