Umugabo w’imyaka 48 wo mu Karere ka Rutsiro, yasanzwe mu mugozi
mu ruganiriro rw’inzu ye yapfuye, bigakekwa ko yiyahuye.
Umurambo we
wabonwe bwa mbere n’umwana we wari uvuye ku ishuri agahita ahuruza abaturanyi,
ku mugoroba wa tariki 15 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Gihango, Akagari ka
Shyembe ho mu Mudugudu wa Rwamiyaga, ku isaha ya saa 19:15.
Umunyamabanga
Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Munyambaraga Rutayisire Déogratias, mu
kiganiro na IGIHE yavuze ko na bo batunguwe n’urupfu rw’uyu mugabo kuko nta
bindi bibazo yari asanganwe byatuma yimanika.
Ati “Twatunguwe na
ruriya rupfu, amakuru tukiyamenya RIB yahise ijyayo hashakwa uko umurambo
wagezwa ku bitaro bya Murunda, ndetse iperereza ku cyateye urupfu rirakomeje,
kuko nta bibazo yari asanganwe byatuma yimanika.”
Yakomeje avuga ko
umugore wa nyakwigendera yari yavuye mu rugo mu gitondo agiye kurwaza nyina,
abana na bo bakajya ku ishuri.
Yaboneyeho kwihanganisha
umuryango wa nyakwigendera, anaboneraho gusaba abaturage bafite ibibazo
bitandukanye kwegera ubuyobozi bukabagira inama, bitaragera ubwo biyahura.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Like This Post? Related Posts