• Amakuru / MU-RWANDA


Ubuyobozi Ikigo cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute, RFI), buvuga ko muri serivisi batanga hagiye kwiyongeraho iyo gupima abakobwa babwite inda zitateguwe bifuza guhabwa ubutabera.

Ubusanzwe gupima uturemangingo ndangasano (DNA) byakorwaga ari uko umwana yamaze kuvuka bityo bigatinza ubutabera ku bari babukeneye.

Ibi RFI yatangarije mu bukangurambaga imaze mo iminsi mu Ntara y'Amajyepfo, bwanageze mu no mu zindi Ntara zitandukanye, aho iri kuganira n'abayobozi bo nzego z’ibanze zitandukanye basobanurirwa serivisi batanga.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutabire muri RFI, Dr Kabera Justin, avuga ko serivisi batanga zirimo gupima uturemangingo ndangasano ( DNA), ibikumwe, ibiganza, isura n’imboni z’ukekwaho icyaha.

Dr. Kabera yakomeje avuga ko urwego RFI igezeho rushimishije kuko ishobora gusesengura ibirimo inyandiko mpimbano n’ibimenyetso bitandukanye birimo impushya zo gutwara ibinyabiziga, pasiporo n’amafoto y’abashakishwa.

Sibyo gusa kuko RFI inafite ubushobozi bwo gupima amasasu, intambuko y’umuntu, inkweto, n’imipira y’imodoka ndetse n’ibindi bimenyetso by’abakekwaho ibyaha.

Ati:"Umwaka utaha tuzajya dupima abakobwa (Abagore) batewe inda zitateguwe ababigizemo uruhare banze kwemera bikagera ubwo bijya mu Bugenzacyaha. Inda y’amezi 6 kugeza ku 8 niyo tuzajya dupima kuko hari ababihakanaga umwana yamaze kuvuka."

Mu mezi atandatu RFI imaze igiyeho (mbere yari Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, Rwanda Forensic Laboratory), imaze gupima dosiye zirenga 96000 zo mu Bugenzacyaha.

Dore uko ibiciro bihagaze ndetse n'iby'ibanze bisabwa 

Umuyobozi Mukuru wa RFI, Lt Col. Dr. Charles Karangwa, avuga ko iyi serivisi bayitanga kandi ibisabwa byoroshye cyane.

Lt Col. Dr. Karangwa avuga ko ibyangombwa biranga abapimwa bitwaza ari indangamuntu cyangwa pasiporo ku bantu bakuru n’ icyemezo cy’amavuko ku bana bato gitangirwa ku Irembo.

Icyo gihe abapimwa bitwaza ibaruwa yandikiwe umuyobozi wa laboratwari isobanura impamvu kandi isaba isuzuma ku bifuza iyi serivisi bose inatanga neza imyirondoro yabo.

DNA ni ingenzi cyane ku bantu bitabye Imana bitunguranye cyangwa mu mpanuka, kuyifatisha ikaba ibitse bifasha mu gihe havuka impaka nyakwigendera yarashyinguwe.

Igiciro ku muntu umwe ushaka gupimisha ADN ku buryo butihutirwa ni 89,010Frw, iki gihe ibisubizo biboneka mu minsi itarenze irindwi (iyo yabaye myinshi). Iyo byihutirwa ushaka kubona ibisubizo mu masaha 24, ku muntu umwe ni 142,645Frw.

Kugeza ubu nta bwishingizi bukoreshwa mu gukoresha ibi bizamini bya DNA. Buri kwezi abantu barenga 200 bahabwa serivisi yo gupima DNA barimo abo mu Rwanda no mu bindi bihugu 13.

RFI yaje ari igusubizo kuko u Rwanda rwari rusanzwe rwohereza ibizamini bigera kuri 800 buri mwaka mu Budage. Nibura ikizamini cya ADN cyatwaraga hagati y’ibihumbi 300 Frw n’ibihumbi 600 Frw bikamarayo nibura amezi atatu kugira ngo bigaruke mu Rwanda.


RFI igiye kujya ipima DNA abatwite inda zitateguwe kugira ngo bifashe mu gutanga ubutabera bwihuse 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments