Ikigo Goodrich Fitness Center kibarizwa muri Sosiyete ya Goodrich Business Group imaze kuba ubukombe mu Rwanda mu gutanga serivisi z’ubuvuzi bw’umwimerere burimo inyunganiramirire, siporo n'ubundi buvuze buteye imbere ku bufatanye n'Akarere ka Ruhango bafunguye ku mugaragaro inzu ikorerwamo imyitozo ngororamubiri muri ako karere mu gikorwa cya Siporo rusange mu rwego rwo kurwanya indwara zibasira umubiri w'umuntu .
iki gigikorwa cyabaye ku wa 14 Ukwakira 2025 mu karere ka Ruhango kitabirwa n'umuyobozi w'akarere ka Ruhango Bwana HABARUREMA Valens ,ba Visi meya bombi b'akarere Uhagarariye ingabo mu karere Afande Col Jaques Kanyesuku na bandi benshi batandukanye
Nyuma yo gutangiza icyo gikorwa cya Siporo rusange hakurikiyeho cyo Igikorwa cyo gupima zimwe mu ndwara zitandura ni zindi zikunda kwibasira umubiri wacu kubera kudakora siporo ngo tugire ubuzima bwiza nk'umuvuduko w'amaraso ,Diabete, Umutima ni zindi nyinshi zitandukanye zifate umubiri wacu kubera kudakora siporo
Umunyeshuri witwa Gikundiro Annick wiga muri Ecole Secondaire de Ruhango yatangarije BTN Rwanda ko abantu badakora siporo abenshi baba bafite ibyago byinshi byo gufatwa n'indwara nyinshi zitandukanye akaba yabasabye guhagurikira gukora siporo kuko zituma bagira ubuzima buzira Umuze .
Ku ruhande rwa Mugenzi we witwa Ishimwe Mizero Pacifique we yadutangarije ko nk'umuntu wiga ishami rya MCB ririmo amasomo menshi ajyanye n'ibinyabuzima kandi akaba akora siporo nyinshi abona ari ingezi ku buzima kuko nyuma y'amasomo iyo bagiye kuyikora ibagasha kuruhuka no gutekereza neza bakarushaho gukurikira amasomo yabo
Umuyobozi Mukuru wa Goodrich Business Group, Dr. Francis Habumugisha, nawe wari witabiriye iyo siporo rusange no gufungura ku mugaragarao iyo Gym yatangarije BTN Rwanda ko bari bamaze igihe bifuza gufungura Gym mu Ruhango kuko ari mu rugo habo hakabiri nyuma yo kwakirwa neza n'Ubuyobozi bw'akarere ka Ruhango bwabakiriye neza nk'abafatanyabikorwa baje gushora Imari mu karere kabo.
Yakomeje avuga ko ibyo abanyaruhango bifuza muri iyo muri iyo Gym ya Goodrich Fitness Center harimo na Sauna na massage ndetse na serivisi z’ubuvuzi bw’umwimerere burimo inyunganiramirire ku miryago iyikeneye.
Francis yavuze kandi ko uriya munsi wari urimo gahunda yo kuganiriza abaturage ba Ruhango uburyo bakwirinda indwara zitandukanye bakora siporo kuko bituma barama bakanabaho neza .
Muri uwo muhango kandi hatangiwe Ubwishingizi bw'Ubuzima ku bantu Ijana ndetse banatanga ibikoresho byo kwa Muganga bitandukanye .
Mu gusoza yasabye abantu bose bifuza gukorana nabo ko Goodrich Fitness Center yiteguye gufatanya nabo mu bikorwa byose bijyanye nibyo bakora byose bifuza bijyane na Imyitozo ngoora mubiri ndetse n' inyunganiramirire na sauna na Massage bahari kubera bo
Mu ijambo ry'Umuyobozi Mukuru w'akarere ka Ruhango Bwana HABARUREMA Valens yatangarije BTN Rwanda ko mu karere ka ruhango ari nkaha mu gihugu kuko baziko ukora siporo igihe cyose agira ubuzima bwiza ,ariko ibyo byose bikaba bijyana n'uburyo bw'imirire myiza kandi iboneye ,ariko yanasabye abaturage ba ruhango kwirinda kunywa ibisindisha no kurya amafunguro adafite intungamubiri cyangwa bitameze neza ariko kandi ukibuka gukora siporo bituma ubuzima bugenda neza ,abantu bagahumeka neza ndetse n'amaraso agatembera neza .
Meya Valens yasabye abafite ingufu ko byibura bajya bakora ka siporo k'iminota 30 bakora urugendo rw'amaguru byaba byakunaniye ugakora ukabikora nka 3 mu cyumweru kuko bifasha mu buzima .
Yasoje yibutsa abaturage b'akarere ka Ruhango ko buri inshuro ebyiri mu kwezi bivuga inshuro imwe mu byumweru bibiri iyi gahunda izajya ibaho aho bizatuma bose aho batuye mu mirenge ndetse no mu tugari bazajya bagira aho bahurira bagasabana ndetse bakanaganira kw'iterambere ry''akarere kabo nabo ubwabo
Like This Post?
Related Posts