Guhera
tariki ya 27 Nzeri kugeza ku mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20
Ukwakira 2025 muri Chile habereye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20.
Argentine
ifite iki gikombe inshuro nyinshi na Morocco ni zo zageze ku mikino wa nyuma.
Nubwo ikipe y’igihugu ya Argentine ariyo yahabwaga amahirwe ariko byarangiye
Morocco itunguranye iyitsinda ibitego 2-0 byose bya Yassir Zabiri ku munota wa
12 na 29.
Morocco
yahise yandika amateka yo kuba igihugu cya mbere cyo ku mugabane wa Afurika
kigitwaye nyuma y’imyaka 16. Ghana niyo yaherukaga kugitwara muri 2009 aho icyo
gihe yanditse amateka yo kuba igihugu cya mbere kigitwaye ku mugabane wa
Afurika.
Othman
Maama wa Morocco ni we wabaye umukinnyi wa mbere w’irushanwa, Yassir Zabiri
nawe wa Morocco aba uwa kabiri naho Milton Delgado wa Argentine aba uwa gatatu.
Ni mu gihe Santino Barbi wa Argentine we yabaye umunyezamu w’irushanwa.