• Amakuru / MU-RWANDA

U Rwanda rugiye kwakira Inama mpuzamahanga ibaye ku nshuro ya kabiri y’Abagaba b’Ingabo zirwanira ku butaka, izabera i Kigali kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 22 Ukwakira 2025. Ni inama yateguwe n'Ingabo z'u Rwanda [RDF].

Nk'uko byatangajwe na RDF, iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gukoresha ubushobozi bw’Ingabo zirwanira ku butaka mu kuzamura ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’amahoro n’umutekano.”

Iyi nama yo ku rwego rwo hejuru izahuza abagaba b’Ingabo zirwanira ku butaka bazaturuka hirya no hino muri Afurika n’ahandi ku Isi, yerekana umuhate u Rwanda rufite mu guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare, kujya inama, kubungabunga amahoro n’umutekano, no gusangira ubunararibonye mu by’imiyoborere y’ingabo ku mugabane w’Afurika.

Iyi nama y’uyu mwaka yateguwe n’Ingabo z’u Rwanda, izaba urubuga rukomeye ku bayobozi b’ingabo rwo kungurana ibitekerezo, gushimangira ubufatanye, no gusuzumira hamwe uburyo bwo gufatanya gukemura ibibazo bishya n’ibikomeje kwigaragara bijyanye n’umutekano.

Iyi nama y’abagaba b’ingabo yerekana icyerekezo gihuriweho cy’Afurika gishingiye ku bufatanye hitawe ku baturage mu gihe Isi ihanganye n’ibibazo by’umutekano bitandukanye.

Iyi nama ni amahirwe yo kuganira ku cyerekezo cy’ahazaza mu guhangana n’imiterere mishya y’intambara zigenda zivuka, ndetse n’impamvu zigaragaza ko ari ngombwa zo gufatanya mu kubungabunga amahoro ku mugabane w’Afurika n’ahandi ku Isi.

Iyi nama izaba ari umwanya w’ibiganiro by’ingenzi, ndetse no gutsura ubufatanye hagati y’ibihugu dore ko izaba ihuriyemo n’abayobozi b’ingabo, inzobere mu bya gisirikare, n’abandi bafatanyabikorwa by’ingenzi mu by’umutekano n’amahoro mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments