Perezida wa Malawi, Profesa Arthur Peter
Mutharika, yatangaje ko amashuri abanza n’ayisumbuye azajya yigwa ku buntu
guhera mu kwezi kwa Mutarama 2026.
Ibi yabivugiye mu birori bya Mulhakho wa Alhomwe Festival
byabereye i Mulanje, aho yahamagariye abaturage gushyira hamwe, gukunda igihugu
no kurwanya inzara.
Mutharika yavuze ko leta yamaze kubona toni 200,000
z’ingano zivuye muri Zambiya, kugira ngo hatagira umuturage ugira inzara mu
mezi ari imbere. Yihanangirije abahinzi babitse imyaka kugira ngo bazayigurishe
ihenze, ababwira ko ibyo bishobora guteza inzara mu gihugu.
Perezida yashimangiye ko uburezi ari urufunguzo
rw’iterambere, asaba ababyeyi n’abanyeshuri kubyaza amahirwe iya gahunda.
Ati: “Nta mubyeyi uzongera kugira urwitwazo rwo
kutohereza umwana ku ishuri,”
Perezida yakomeje avuga ko yatowe na Malawi yose, atari ubwoko cyangwa ishyaka rimwe, asaba abaturage gukomeza kugira ukwizera n’ubumwe mu rugendo rwo kuzahura ubukungu.
Like This Post? Related Posts