• Amakuru / MU-RWANDA


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rufatanyije na Polisi mpuzamahanga INTERPOL na JICA rwatangije amahugurwa agamije kongerera ubumenyi inzego zitandukanye mu kurwanya ibyaha bikorwa mu rwego rw’Imari.

Aya mahugurwa ari kubera ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe iperereza ry’ibyaha by’Ikoranabuhanga (Rwanda Regional Cyber Investigation Centre) giherereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abagera kuri 30 baturutse mu nzego eshanu zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Polisi y’u Rwanda, Ubushinjacyaha Bukuru (NPPA), Urwego rw’Igihugu rushinzwe kurwanya iterabwoba rishingiye ku mafaranga (FIC) ndetse na Minisiteri y’Ingabo (MINADEF).

Mu minsi itatu y’aya mahugurwa, abitabiriye bazaganirizwa ku bijyanye n’imiterere y’ibyaha bikorwa mu rwego rw’imari bikomeje kwiyongera hirya no hino ku isi, ndetse n’uburyo bwo gukomeza guhuza imbaraga n’ubufatanye mu kubirwanya.

 Aya mahugurwa ni umwanya w’ingirakamaro wo gufasha inzego z’igihugu gukomeza guhuza ibikorwa, gusangira ubumenyi n’ubunararibonye mu kurwanya ibyaha bikorwa mu rwego rw’imari, cyane cyane ibifitanye isano n’ikoranabuhanga.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments