Inzego zitandukanye
zifite aho zihurira n’ubuziranenge bw’ibicuruzwa hamwe n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha
(RIB) batangaje ko bamaze icyumweru mu bikorwa ngaruka mwaka byo gusuzuma
ubuziranenge bwa bimwe mu bicuruzwa biri ku masoko mu Rwanda.
Ni ibikorwa
byasize hahagaritswe bimwe mu bicuruzwa birimo nk’uruganda rwitwa ‘Joyland
Company’ rukora imitobe (Juice) ya SALAMA yari imaze kumenyerwa ku masoko
atandukanye yo mu Rwanda.
Amakuru
atangwa n’izi nzego ni uko uru ruganda rwahagaritswe nyuma y’uko ubwo
ryagenzurwaga byagaragaye ko aho rukorera hari umwanda mwinshi ndetse ruba rwaranihaye
uruhushya rwo gukora ibizwi nka ‘steel wires’
Dr Murangira
B Thierry uvugira RIB avuga ko “Joyland yahawe icyangombwa cyo gukora izi Juice
yiyongerera na ‘Steel wires’” naho agaruka ku ihagarikwa rya Juice zabo yagize ati “Ibi nabyo ntibyujuje
ubuziranenge ukurikije aho bikorerwa n’isuku.”
Muri iki
gikorwa kimaze icyumweru, RIB ytangaje ko yafashe abantu 72 bakekwaho gucuruza
no gukwirakwiza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, hanafunzwe inganda 4
n'amaduka acururizwamo imiti (Pharmacie) 8.
Ibi bicuruzwa
byose byatahuwe muri iki cyumweru bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga
miliyoni 106.
Muri iki gikorwa cya USALAMA XI-2025 hafatiwemo ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, ibya magendu n’ibitemewe mu gihugu bigizwe n’ibinyobwa (bisembuye n’ibidasembuye), ibiyobyabwenge, inyama, ibiribwa, amavuta yo kwisiga n’imiti.
Like This Post? Related Posts