Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zimaze igihe
muri teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ziri guhungishiriza
intwaro zazo mu bigo bya gisirikare byo mu Burundi birimo icya Mudubugu.
Icyemezo cyo
guhungisha intwaro cyatewe n’impungenge ingabo za RDC zifite ko abarwanyi b’ihuriro
AFC/M23 baramutse batangije urugamba rwo gufata Uvira, bashobora kuzibambura.
Izi mpungenge zishingira
ku kuba no mu gihe AFC/M23 yafataga umujyi wa Goma na Bukavu mu ntangiriro za
2025, yarambuye ingabo za RDC intwaro nyinshi n’ibikoresho birimo indege
z’intambara.
AFC/M23 ikomeje kubaka
ubushobozi. Abayobozi bayo bateguje ko mu gihe ibiganiro by’amahoro biri kubera
i Doha muri Qatar bitatanga umusaruro, bazakomeza urugamba, bagere i Kinshasa.
Guverineri w’intara ya
Kivu y’Amajyepfo washyizweho na AFC/M23, Patrick Busu Bwa Ngwi Nshombo, tariki
ya 9 Ukwakira yabwiye abatuye muri santere ya Kamanyola ko abarwanyi babo
bateganya gutangira urugamba rwo gufata Uvira mu minsi mike.
Guverineri Busu yagize
ati “Gen Maj Sultani Makenga yambwiye ati ‘Genda uganire n’abavandimwe banjye
bari hariya Kamanyola, ubabwire ko mu minsi mike tuzajya gufata Uvira’.”
Ikinyamakuru Africa
Intelligence giherutse gutangaza ko AFC/M23 yohereje intumwa mu Burundi, zihura
na Perezida Evariste Ndayishimiye, zimusaba gukura ingabo ze muri Uvira no mu
bindi bice zirimo muri Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko iki kinyamakuru
cyabisobanuye, intumwa za AFC/M23 zamenyesheje Ndayishimiye ko abarwanyi b’iri
huriro badashaka guhangana n’ingabo z’u Burundi, ariko ko nizikomeza kwivanga
muri iyi ntambara, zizaraswaho nk’uko byagenze mu ntangiriro z’uyu mwaka.
AFC/M23 igaragaza ko yiyubatse mu buryo bufatika kuva yafata Goma na Bukavu. Iherutse kunguka abarwanyi barenga 16.000 batorejwe mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo na Tshanzu muri teritwari ya Rutshuru.
Like This Post? Related Posts