• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi w’Umunyanijeriya Ruger, uzwi cyane kubera indirimbo zakunzwe nka “Asiwaju”, “Girlfriend” na “Bounce”, yatangaje ko ingendo za muzika akora buri gihe zagiye zibangamira ubuzima bwe bw’urukundo.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Nigeria, Ruger yavuze ko kuba umuhanzi ujya mu bitaramo no mu ngendo mpuzamahanga bituma atakaza umwanya wo kuba hafi y’umukunzi, bigatuma ubuzima bw’urukundo bwe budahora buhamye.

Ruger yagize ati “Kuba umuhanzi bisaba igihe kinini ku rugendo, mu bitaramo no mu bikorwa byo kwamamaza. Hari ubwo uba uri kure igihe kinini, bigatuma umubano n’umukunzi wawe udakomera. Bintera agahinda kuko nanjye nifuza kuba umuntu ufite urukundo ruhamye,”

Yongeyeho ko nubwo ubuzima bw’umuziki bukomeye, atazareka gukomeza gukora ibyo akunda ariko azajya agerageza kugenera umwanya ubuzima bwe bwite, kugira ngo abone uko yongera kubaka umubano uhamye.

Ruger ari mu bahanzi b’abanyempano bakomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki wa Afrobeat muri Afurika no ku isi hose, by’umwihariko nyuma y’uko indirimbo ze zagiye zigaragara mu ndirimbo z’icyumweru kuri Apple Music na Spotify.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments