Umuhanzi
w’icyamamare muri Uganda Jose Chameleone, uyobora inzu itunganya umuziki Leone
Island, yasobanuye impamvu akomeje gushyigikira Perezida Yoweri Kaguta Museveni
n’ishyaka rye NRM (National Resistance Movement), avuga ko ubudahemuka bwe kuri
we buzahoraho iteka.
Mu kiganiro
yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Kampala, Chameleone yavuze ko impamvu
nyamukuru ituma ashyigikira Perezida Museveni ari uko NRM ari ryo shyaka azi
kuva akiri umwana, kandi ryamubereye ishuri ry’amahoro n’iterambere.
Chameleone
yakomeje avuga “Impamvu nshyigikiye Perezida Museveni ni uko NRM ari
ryo shyaka nzi kuva nkiri muto. Ni ryo ryamfashije kumva agaciro k’amahoro,
ubumwe n’iterambere,”
Yongeyeho ko
gushyigikira Museveni bitashingira ku nyungu ze bwite, ahubwo ari ukwemera
amahoro n’ituze igihugu gifite, ndetse n’uruhare rw’ubuyobozi bwa Museveni mu
guteza imbere abaturage ba Uganda.
Nubwo hari
abamunenga bavuga ko akora politiki ku nyungu ze, Chameleone avuga ko ubuhanzi
bwe bugamije guhuza Abanya-Uganda bose, atari ukubacamo ibice.
“Ndashaka
kuba ijwi rihuza Abanya-Uganda bose, si ukubacamo ibice. Umuziki wanjye ni
uw’abantu bose,”
yongeyeho.
Uyu muhanzi
kandi yashimiye Perezida Museveni ku buryo yamuhaye ubufasha igihe yari
arwariye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
“Perezida
Museveni yambaye hafi cyane igihe nari ndi mu bihe bikomeye. Yantanzeho
ubufasha bw’amafaranga ubwo nari ndwariye muri Amerika. Ibyo byanyeretse ko
afite umutima w’ubumuntu,”
Chameleone
yavuze ko ubudahemuka bwe kuri Perezida Museveni butazigera bushidikanywaho,
kandi ko azakomeza kumushyigikira kubera ubuyobozi bwe n’uburyo yateje imbere
igihugu cya Uganda.
“Ubudahemuka
bwanjye kuri Perezida Museveni ntibuzahinduka. Nzahora mushyigikira kuko yateje
imbere igihugu cyacu,”
Uyu muhanzi
wigeze kwiyamamariza kuba Meya wa Kampala mu 2021, yavuze ko ibyo yanyuzemo
byamwigishije agaciro k’amahoro, ubwiyoroshye n’ubumwe bw’igihugu, kandi ko
azakomeza gukoresha umuziki we nk’uruhare mu kubaka igihugu gifite ubumwe
n’amahoro arambye.