• Amakuru / MU-RWANDA


Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibiribwa muri Rwanda FDA, Dr. Nyirimigabo Eric, avuga ko amwe mu mavuriro gakondo avuga ko atanga imiti yongera akanyabugabo, akoresha uburyo butujuje ubuziranenge bwo kuyivanga n’ibinini bisanzwe bya Viagra, bakabyita umuti w’umwimerere.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Mbere, tariki 20 Ukwakira 2025, aho Dr. Nyirimigabo yavuze ko mu mitunganyirize y’ibikorwaremezo mu nganda harimo abantu badakurikiza amategeko yagenwe mu by’ibiribwa n’imiti, bikagira ingaruka ku bantu.

Yagize ati:"Mu byo twafashe bitemewe harimo imiti gakondo, umenya ahari ari ibintu bigezweho. Usanga bakubwira ngo uyu ni umuti ukomoka ku bimera, bakakubwira ibyo uvura bibaho n’ibitabaho. Bakubwira ko wongera akanyabugabo, ugahindura umwana muto uwari ushaje, kandi ukavura indwara zose."

Dr. Nyirimigabo yakomeje avuga ko Rwanda FDA yafashe impagararizi (Sample) z’iyo miti gakondo bivugwa ko yongera akanyabugabo, irayipima ngo irebe ibiyigize n’icyo ikora mu mubiri.

Yagize ati:"Twafashe impagararizi, turazipima tugendeye bivugwa ko iyo miti yongera akanyabugabo. Twarayipimye muri laboratwari dusanga harimo umuti witwa Viagra.

Ni ukuvuga ngo bafata ikinini cya Viagra bakagisya, bakagihindura ifu bakakivanga n’undi muti, bakavuga ko utera akanyabugabo. Bahita bawitirira umuti gakondo bakavuga ko bawizeye, hanyuma bakajya kuwamamaza."

Dr. Nyirimigabo yasabye abo ari bo bose bamamaza iyo miti kujya babanza kureba niba bafite icyemezo cya Rwanda FDA cyemeza ibyo bakora, kuko gitangwa habanje gukorwa ubugenzuzi ngo hamenyekane ko ibivugwa ko ari byo koko.


Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibiribwa muri Rwanda FDA, Dr. Nyirimigabo Eric, yamaganye abacuruza imiti gakondo bavuga ko yongera akanyabugabo

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments