Mu
gitondo cyo kuri uyu munsi i Kigali, Perezida Paul Kagame
yafunguye ku mugaragaro Inama y’Abagaba b’Ingabo z’Umugabane wa Afurika
(Land Forces Commanders Symposium), ihuriyemo abayobozi bakuru b’ingabo
n’abashinzwe umutekano baturutse mu bihugu birenga 30 bya Afurika n’ahandi
ku isi.
Iyi
nama ni urubuga rwo kungurana ibitekerezo ku ngamba zo guteza imbere
amahoro, ituze n’umutekano ku mugabane wa Afurika, hagamijwe gukomeza
ubufatanye mu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke birimo iterabwoba,
intambara z’abarwanyi n’imidugararo ya politiki.
Mu
ijambo rye, Perezida Kagame yashimye imbaraga n’ubwitange bigaragara mu
nzego zishinzwe umutekano muri Afurika, asaba ko hakomeza kubaho ubufatanye
n’isangiramutima hagati y’ibihugu kugira ngo umugabane ugererwe hamwe ku
ntego y’amahoro arambye.
“Amahoro
n’umutekano ni byo shingiro ry’iterambere rya Afurika. Tugomba gukomeza
gukorera hamwe, dusangira ubunararibonye kugira ngo twubake umugabane wunze
ubumwe, utekanye kandi utera imbere,: Perezida Paul Kagame.
Iyi
nama inagaragaza uruhare rw’u Rwanda nk’igihugu gifite ubunararibonye mu
bikorwa byo kubungabunga amahoro no gutanga amahugurwa y’abasirikare, aho
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zikomeje kugira uruhare runini mu bikorwa byo kugarura
amahoro ku isi binyuze mu butumwa bwa LONI (UN) n’Umuryango wa Afurika yunze
ubumwe (AU).
Inama ya Land Forces Commanders Symposium yitabiriwe n’abagaba b’ingabo, inzobere mu by’umutekano n’abayobozi b’ingabo, ikaba iteze gutanga ingamba zifatika zo gukomeza kubaka ubushobozi bw’ingabo za Afurika no gushimangira amahoro arambye ku mugabane.