Urukiko rwo muri Leta ya Kano muri Nigeria rwategetse ko umusore n’umukobwa bagaragaye ku mbuga nkoranyambaga basomana, bashyingirwa mu gihe kitarenze amezi abiri (iminsi 60).
Uyu musore witwa Idris Mai Wushirya n’umukobwa witwa Basira Yar Yuda, baherutse gushyira ku rubuga rwa Tiktok amashusho abagaragaza basomana, bagaragaza ko bakundana, ibintu bitakiriwe neza n'ubutegetsi bwo muri ako gace bitewe n'amategeko bagenderaho.
Ubusanzwe leta ya Kano igendera ku itegeko rya Isilamu rizwi nka Sheria. Iyo abaturage baho bagaragaye basomanira ku karubanda, bifatwa nk’igikorwa gihabanye n’imyitwarire mbonezabupfura muri iyo leta bityo bakaba babihanirwa.
Kubera ko Idris na Basira bakoze iki gikorwa basanzwe ari ingaragu kandi bakaba bakuze, ku wa 20 Ukwakira 2025, urukiko rwasabye urwego rwa Isilamu rushinzwe kubungabunga imyitwarire mbonezabupfura (Hisbah), ko rwategura umuhango wo kubashyingira.
Umuvugizi w’urwego rw’ubucamanza muri Kano, Baba-Jibo Ibrahim, yabwiye ibiro ntaramakuru by'Abafaransa (AFP) ko urukiko rwategetse ko bagomba gushyingiranwa mu gihe cya vuba.
Yagize ati:"Urukiko rwategetse ko bashakana nk’umugabo n’umugore, kuko bagaragarije kuri Tiktok ko bakundana. Urukiko rwategetse ko bashyingiranwa mu gihe kitarenze amezi abiri."
Umuyobozi muri Hisbah yavuze ko urwo rwego rwiteguye kubahiriza icyemezo cy’urukiko vuba cyane kandi ko rwamaze kubimenyesha Idris n'umukunzi we Basira.
Yagize ati:"Umugeni n’umukwe b’ahazaza babimenyeshejwe."
Yakomeje asobanuye ko ababyeyi ba Idris na Basira na bo bagomba kumenyeshwa icyemezo cy’urukiko kugira ngo bafatanye n’abana babo gutegura ubwo bukwe.