Umugabo w’imyaka 62 y'amavuko wo mu Karere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 12 y'amavuko wari uvuye kuvoma.
Aya mahano yabereye mu Mudugudu wa Boreza, Mu Kagari ka Gitwa, mu Murenge wa Gihombo, mu Karere ku wa 24 Ukwakira 2025.
Mu masaha ya Saa cyenda n’igice (15h30') nibwo uyu mugabo usanzwe ufite umugore bashakanye byemewe n’amategeko,
bivugwa ko yategeye uyu mwana mu nzira avuye kuvoma aramusambanya, amubwira ko yongera kumugurira akantu nk’uko asanzwe abigenza.
Kuri iyi nshuro abaturage baramubonye babavugiriza induru, umugabo ariruka ariko aza gufatwa saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00').
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihombo, Niyitegeka Jérôme, yemeje aya makuru, avuga ko uyu mugabo ubu afungiye ku Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gihombo mu gihe iperereza rikomeje.
Icyo amategeko ateganya ku cyaha akurikiranyweho
Gusambanya umwana, itegeko risobanura ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: Ibyo bikorwa bivugwa mu Ingingo ya 133 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana. Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana. Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.