Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi umusore w’imyaka 20 y'amavuko wo mu Karere ka Rusizi, ukekwaho kwica nyina amukubise ikintu mu mutwe, aho bikekwa ko yabikoreshejwe no kugira ngo ahite asigarana imitungo ye (amuzungura).
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rwibutso, mu Kagari ka Gatereri, mu Murenge wa Butare, mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y'Iburengerazuba, ku wa Kane, tariki ya 23 Ukwakira 2025.
Amakuru avuga ko nyuma y’aho bimenyekaniye umusore yahise yikingirana mu nzu yikata igitsina ariko nticyacika.
Abaturage bavuga ko mu masaha y’umugoroba aribwo bamenye ko uwo mubyeyi yitabye Imana, babanza kugira ngo yazize uburwayi kuko yari asanzwe arwaye.
Ku munsi ukurikiyeho ubwo bategura imihango yo kumushyingura, imva yari imaze gupfuba hari umuturage wagize amakenga arebye umurambo asanga nyakwigendera yakubiswe ikintu ku mutwe.
Icyo abaturage bahise bakeka ko umuhungu we ari we waba wamwishe, bamushatse ngo babimubaze yinjira mu nzu arakinga bamukinguje ku ngufu basanga amaze kwikata igitsina ariko kitacitseho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare, Ntawizera Jean Pierre, yemeje aya makuru ariko avuga ko uyu muryango nta makimbirane azwi wari usanzwe ufite.
Yagize ati:"Uriya muryango ntabwo twari tuwufite mu miryango irimo amakimbirane. Harakekwa ko yamwishe kugira ngo amuzungure imitungo mike afite kuko yari umukecuru w’umukene. Turasa abaturage kwirinda gushaka imitungo bitanyuze mu nzira nziza."
Uwo musore ukekwa kwica nyina ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye mu Karere Rusizi, mu gihe iperereza rikomeje.
Ubwicanyi mu muryango ni ikibazo gihangayikishije umuryango Nyarwanda muri rusange kuko bigoye ko umunsi wakira hatumvikanye inkuru mbi y'umugabo wishe umugore, umugore wishe umugabo, umubyeyi wishe umwana cyangwa umwana wishe umubyeyi.