• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Andry Rajoelina wayoboye igihugu cya Madagascar kuva mu 2009 kugeza mu 2014 ndetse no kuva mu 2019 kugeza mu 2025, yambuwe ubwenegihugu, azira ko afite ubundi yahawe n’u Bufaransa mu myaka 11 ishize.

Icyo cyemezo cyo kwambura Rajoelina ubwenegihugu cyafashwe na Minisitiri w’Intebe w’inzibacyuho wa Madagascar, Herintsalama Rajaonarivelo, ku wa 24 Ukwakira 2025, hashingiwe ku itegeko rigenga itangwa ry’ubwenegihugu ryasohotse mu 1960.

Rajoelina yambuwe ubwenegihugu bwa Madagascar nyuma y’iminsi 10 akuwe ku butegetsi n’abasirikare bari bayobowe na Colonel Micheal Randrianirina. Ni igikorwa cyashyigikiwe n’umutwe w’abadepite.

Muri Kamena 2023, ni bwo byamenyekanye ko u Bufaransa bwahaye Rajoelina ubwenegihugu mu 2014. Yarabwemeye, asobanura ko yabusabye kugira ngo abana be boroherwe no kwiga i Paris.

Nubwo aya makuru yamenyekanye, ntibyabujije Rajoelina gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Ugushyingo 2023, kuko abaturage bari bakimufitiye icyizere ko azakemura ibibazo byugarije igihugu.

Imyigaragambyo ikomeye yatangiye ku wa 25 Nzeri 2025, ni yo yatumye Col Randrianirina afata icyemezo cyo gukura Rajoelina ku butegetsi, kuko aho gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi meza n’umuriro w’amashanyarazi, yatangaga amabwiriza ryo gukandamiza abigaragambya.

Icyemezo cyo kwambura Rajoelina ubwenegihugu cyafashwe mu gihe ari mu buhungiro. Ni icyemezo kimubuza amahirwe yo kongera guhatanira kuyobora Madagascar kuko guhera tariki ya 24 Ukwakira 2025, afatwa nk’umunyamahanga.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments