Umushinjacyaha wo mu Bufaransa, Laure Beccuau yatangaje ko ibintu biheruka kwibwa mu Nzu Ndangamurage ya Louvre iherereye i Paris, bifite agaciro k’arenga miliyoni 88 € (hafi miliyari 102 Frw).
Hibwe imitako yambarwaga n’abamikazi bo mu gihe cya ba
Napoléon, irimo ikamba rya Zahabu ryambagarwa na Eugénie de Montijo , umugore
wa Napoléon III, urunigi rwa diyama n’amabuye y’agaciro Napoléon wa Mbere
yageneye umugore we, ndetse n’imitako y’Umwamikazi Marie-Amélie.
Ubu bujura bwabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 19 Ukwakira
2025, mu buryo butangaje kandi bwihuse cyane.
Perezida Emmanuel Macron yamaganye ubu bujura abwita “igitero ku
murage w’u Bufaransa.”
Inzego z’umutekano zikeka ko bwakozwe n’itsinda ry’abajura
b’inzobere, kuko uburyo bakoresheje bwari buteguye neza kandi bwihuse. Abahanga
mu kugarura ibihangano byibwe bavuga ko igihe kirimo kubacika, kuko imitako
ishobora kuba yamaze gucibwamo ibice cyangwa kugurishwa hanze y’igihugu ku
giciro gito cyane.
Nyuma y’ubujura, raporo yagaragaje ko ibyumba byinshi by’iyi nzu
ndangamurage bitagira camera z’umutekano ndetse n’uburyo bw’ikoranabuhanga bwo
gutabaza butigeze bukora.
Umushinjacyaha Beccuau yasabye abajura kutangiza imitako, yibutsa ko ifite agaciro gakomeye ku mateka y’u Bufaransa. Nubwo ingamba z’umutekano zakajijwe mu gihugu hose, abakekwaho ubu bujura baracyashakishwa ariko hashize iminsi irenga ibiri hatarafatwa n’umwe muri bo.
Like This Post? Related Posts