?Umuhanzikazi
w’Umunya-Uganda Gloria Bugie,
ukunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje ko ari gusengera kugira ngo Imana imuhe indege
ye bwite(Private Jet ) muri uyu mwaka wa 2025, ashimangira ko nta
kintu Imana itashobora.
Mu
butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Gloria yavuze ko yizera ko Imana ishobora kumuha ibyo yifuza byose,
harimo n’indoto ze zo kugira indege bwite azajya akoresha mu bikorwa
by’ivugabutumwa hirya no hino.
Yagize
“Ndizera Imana itagira aho igarukira. Nsenga kugira ngo uyu mwaka Imana imfashe
kugira indege yanjye bwite. Nta kinanira Imana,”
Uyu
muhanzikazi yakomeje avuga ko impamvu y’icyo cyifuzo atari ukwishimisha cyangwa
kwerekana ubutunzi, ahubwo ari ukugira
ngo yongere ubushobozi bwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi hirya no hino
ku isi.
Yongeyeho ko “Ashaka kuzajya yigisha, anaririmba, no gukwiza
ubutumwa bwiza mu bihugu bitandukanye. Indege yanjye bwite izaba igikoresho
cy’ivugabutumwa,”
Abakunzi
be benshi bashimye ukwizera kwe, bamugaragariza ko bazamushyigikira mu
masengesho kugira ngo inzozi ze zibe impamo, mu gihe abandi bavuze ko ubutumwa
bwe bwabahaye icyizere cyo kwizera no gusaba Imana ibintu binini batigeze
batekereza.
Gloria
Bugie azwi mu ndirimbo nka “Nkwagala Yesu”, “Miracle Working God”,
na “Faithful One”, zose zikundwa cyane muri Uganda no mu bihugu byo mu
karere.
Like This Post? Related Posts