Abantu 63
nibo byemejwe ko bahise bagwa muri iyi mpanuka abandi barenga 40 barakomereka
bikomeye nyuma y'aho imodoka enye zigonganiye mu muhanda.
Byabaye kuri iyu wa gatatu bibera mu gihugu cya Uganda mu karere ka Kasese gaherereye mu burengerazuba bw'iki gihugu mu muhanda wa Kasese–Fort Portal.
Amakuru yemejwe na polisi avuga ko ikamyo nini yabuze feri, igahura n’imodoka ebyiri zitwaye abagenzi ndetse n’ikamyo nto yari iparitse ku ruhande rw’umuhanda. Imodoka imwe yahise ifatwa n’inkongi, bituma bamwe bakomereka.
Umuvugizi wa polisi, ASP Nelson Tumwine, yatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye impanuka, asaba abatwara ibinyabiziga kwirinda umuvuduko n’imodoka zifite ibibazo bya tekinike.
Perezida
Yoweri Kaguta Museveni yihanganishije imiryango yabuze ababo, avuga ko
guverinoma igiye kongera igenzura rihanitse ry’imodoka zitwara abagenzi kugira
ngo hirindwe izindi mpanuka nk’izi.