• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Mu gihugu cya Afurika y’Epfo, abasore babiri bapfuye naho abandi batanu barakomereka nyuma y’urusaku rw’amasasu rwabaye ku wa kabiri mu gitondo mu gace ka Westbury, mu mujyi wa Johannesburg.

Nk’uko byatangajwe na Polisi y’Afurika y’Epfo, abo basore bari hagati y’imyaka 13 na 19, kandi bari bari kumwe ubwo abagabo bane bari bitwaje imbunda babasagariraga, bakabarasaho amasasu menshi. Polisi ivuga ko kugeza ubu impamvu y’icyo gikorwa ikiri mu iperereza, ariko ko bishoboka ko gifitanye isano n’amakimbirane y’imitwe y’amabandi.

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko abakekwaho gukora ayo mahano bahise bahunga nyuma yo kurasa, kandi ko inzego zitandukanye zirimo n’ishami ry’iperereza ryihariye ku byaha bikomeye (Crime Intelligence Unit) zatangiye operasiyo yo kubashakisha hirya no hino muri Johannesburg.

Iri shyano ryongeye kubyutsa impungenge ku kwiyongera kw’urugomo rufitanye isano n’amabandi n’imbunda muri Afurika y’Epfo, igihugu kimaze igihe cyibasiwe n’ubwicanyi bukabije. Imibare ya Leta igaragaza ko muri iki gihugu hapfa abantu basaga 60 ku munsi bazize ubwicanyi.

Abaturage bo muri Westbury basabye Leta kongera umutekano, bavuga ko urubyiruko rutakigira amahoro mu mihanda kubera amabandi n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje kwiyongera.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments