• Amakuru / MU-RWANDA



Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Irangamuntu (NIDA) cyatangaje ko ibikorwa byo kwemeza imyirondoro no gufotorwa kugira ngo abantu bazahabwe indangamuntu-koranabuhanga bigiye gutangirira mu Ntara y'Amajyepfo. 

NIDA ibinyujije mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa Kabiri, tariki ya 21 Ukwakira 2025, yagize iti:"Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Irangamuntu NIDA' kiramenyesha abanyarwanda bose n'abatuye u Rwanda kigiye gutangiza ibikorwa byo kwemeza imyirondoro no gufotorwa kugira ngo bahabwe indangamuntu-koranabuhanga."

Iki kigo cyakomeje gisobanura ibyo umuntu agomba kuba yujuje kugira ngo ahabwe iyo indangamuntu-koranabuhanga.

Yagize iti:"Buri muntu arasabwa kwitwaza ibi bikurikira: indangamuntu ye, nimero y'indangamuntu y'ababyeyi be (mu gihe bafashe indangamuntu), nimero y'indangamuntu y'uwo bashakanye (niba ahari), na nimero imuranga/application number kubatarafata indangamuntu.

NIDA yongeraho ko ahazatangirwa serivisi mu Mirenge no mu Tugari abaturage bazahabona ku biro by'imurenge yabo.

Yakomeje ivuga ko abana bari munsi y'imyaka 16 y'amavuko basabwa guherekezwa n'ababyeyi babo cyangwa abandi babafiteho ububasha bwa kibyeyi.

Iyi ndangamuntu-koranabuhanga ihabwa umuntu wese kuva ku mwana ukivuka akazayikoresha ubuzima bwose.

Iki gikorwa kizatangirira mu Turere dutatu two mu Ntara y'Amajyepfo aritwo: Nyanza, Huye na Gisagara, guhera ku wa Kabiri, tariki ya 28 Ukwakira 2025, kugeza ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ugushyingo 2025.

Iki gikorwa cyo kwemeza imyirondoro no gufotorwa kugira ngo abantu kugira ngo bazahabwe indangamuntu-koranabuhanga kikazakomereza mu Turere twose tw'lgihugu.

Ku wa 7 Kanama 2025, hatangijwe ku mugaragaro igikorwa kizwi nka ‘pre-enrollment platform’ cyo kwemeza umwirondoro w’Abaturarwanda usanzwe mu irangamimerere no gukosora ku bafite amakosa muri sisitemu y’indangamuntu.

Ni igikorwa cyabanjirije icyo gutanga indangamuntu y’ikoranabuhanga ku baturage.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), Mukesha Josephine, yavuze ko iyi ndangamuntu y’ikoranabuhanga ari inzira igana ku gukemura ibibazo byose bigaragara mu makuru abitse mu irangamimerere.

Yagize ati:"Nk’uyu munsi hari abantu bafite ko bavuze kuri tariki ya 01 Mutarama ku ndangamuntu zabo kandi bafite ibyangombwa bigaragaza igihe nyir'izina bavukiye. Icyo tubasaba ni ukutuzanira icyo cyangombwa, tukabikosora kugira ngo nuhabwa indangamuntu y’ikoranabuhanga izabe ikosoye."

Umushinga w’indangamuntu y’ikoranabuhanga ni agace k’umushinga mugari u Rwanda rufatanyijemo na Banki y’Isi washowemo agera kuri miliyari 200Frw.

Umushinga w’indangamuntu y’ikoranabuhanga biteganyijwe ko uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itatu. Ibikorwa byo kubaka Sisitemu y’Indangamuntu y’ikoranabuhanga bizashorwamo asaga miliyari 40Frw.

Mu mwaka wa 2024/2025, uyu mushinga wari wagenewe ingengo y’imari ingana na 5.397.688.170 Frw. Muri 2025/2026, wagenewe ingengo y’imari y’angana na 12.265.253.074 Frw.

Indangamuntu y’ikoranabuhanga, SSDID, ni indangamuntu umuntu azaba ashobora guhabwa ikarita yayo nk’uko bisanzwe, indi iri mu buryo bwa QR Code ku buryo wayigendana muri telefoni cyangwa mudasobwa ndetse no guhabwa nimero izwi nka ‘token’ ushobora gukoreshwa mu kubona amakuru yawe, itandukanye na nimero y’indangamuntu.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments