• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Polisi ya Uganda yibeshye itangaza umubare utariwo w’abantu bapfiriye mu mpanuka ikomeye yabereye mu gace ka Kitaleba mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, aho yavuze ko abantu bapfuye ari 63 nyuma iza gutangaza ko ari 46.

Itangazo rya mbere Polisi yashyize hanze rivuga ko iyo mpanuka yabaye ahagana Saa sita n’iminota 15 z’igicuku, yaguyemo abantu 63 nyuma y’aho imodoka enye zigoganye.

Nyuma polisi yashyize hanze irindi tangazo, ivuga ko umubare w’abantu bapfuye ari 47, bisobanuye ko hari ikinyuramo cy’abantu 17. Polisi yavuze ko iyo mibare ari iyakusanyijwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaganga.

Iti “Nyuma y’impanuka, umubare munini w’abari mu mpanuka bari bataye ubwenge, nyuma bamwe bibeshyweho bashyirwa mu mubare w’ibanze w’abantu bapfuye. Turi gukorana n’inzego z’ubuzima kugira ngo dutange amakuru y’ukuri uko ibintu bikomeza kugenda.”

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda wa Kampala–Gulu Highway ahitwa Kitaleeba.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments