Mu ntangiriro z’icyumweru, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwasomye urubanza mu mizi rw’umugabo w’imyaka 47 y’amavuko wari ukurikiranyweho icyaha cyo kwica mugenzi we bakoranaga mu igaraje amunize.
Ni icyaha Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko cyakozwe ku wa 02 Kanama 2025, mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Gatsata, mu Kagari ka Karuruma, ubwo uregwa yagiranaga amakimbirane na mugenzi we akamufata akamuniga kugeza apfuye.
Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko uregwa yamwishe amuziza gucyeka ko ariwe wamutwariye imyenda yari yaguze akayishyira mu modoka bari barayemo bombi aho nyakwigendera yarindaga igaraje.
Urukiko rukaba rwemeje ko uregwa ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake; maze rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu nk'uko biteganywa n'ingingo y' 107 y'Itegeko nº059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iki cyaha nikimuhama, azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Like This Post? Related Posts