Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, ku wa 22 Ukwakira 2025, bwatangaje ko bwakiriye dosiye iregwamo abagabo babiri bakekwaho kwica umukecuru w’imyaka 71 bamutwikishije lisansi.
Icyaha bakekwaho cyakozwe ku itariki ya 13 Ukwakira 2025, mu Mumudugudu wa Kamusengo, mu Kagari ka Indatemwa, mu Mumurenge wa Rutunga, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, ubwo uyu mukecuru bamumenagaho lisansi bakamutwika akajyanwa kwa muganga yagerayo agahita apfa.
Umwe mu bakurikiranywe, ni umugabo w’imyaka 41 uyu mukecuru mbere yo gupfa yavuze ko ari we wamutwitse. Mu gihe abaturanyi babo bemeza ko yari asanganywe amakimbirane n’uwo mukecuru, kuko yamushinjaga ko yamurogeye abana.
Undi ukurikiranywe n’umugabo abaturage babonye acaracara hafi y’urugo rw’uwo mukecuru mbere y’uko icyaha kiba. Abaregwa bose bahaka icyaha cy'ubwicanyi bakurikiranyweho.
Icyaha cy’ubwicanyi bakurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo y'107 y'Itegeko nº059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iki cyaha nikibahama, bazahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.