• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Byibura abantu 31 bapfuye, abandi 17 barakomereka bikomeye, nyuma y’uko ikamyo itwaye lisansi yaturikaga mu gace ka Bida, mu Ntara ya Niger, mu majyaruguru ashyira hagati ya Nijeriya, ku wa Kabiri.

Nk’uko bitangajwe na Wasiu Abiodun, umuvugizi wa polisi y’iyo ntara, impanuka yabaye ubwo ikamyo yarangaye igahita igwa, maze abaturage benshi bihutira kwegera aho lisansi yasohokeraga bashaka kuyivoma. Hashize akanya gato, ikamyo yaturitse, ishyira umuriro mu baturage bari hafi aho.

Polisi yatangaje ko abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro byo hafi aho kandi ko iperereza riri gukorwa kugira ngo hamenyekane nyir’ikamyo, umushoferi wayo, n’impamvu nyayo y’iyi mpanuka.

Guverineri w’Intara ya Niger, Umaru Bago, yavuze ko ababajwe cyane n’iyi mpanuka, agira ati:

“Birababaje kubona abaturage bakomeje kujya gufata lisansi mu makamyo yaguye, n’ubwo bazi neza ingaruka zishobora kubaho. Ibi ni ibihe bikomeye kandi bibabaje cyane ku baturage n’ubuyobozi bw’Intara ya Niger.”

Mu kwezi kwa Mutarama, nibura abantu 98 barapfuye mu mpanuka isa n’iyi, ubwo bari bagerageza kwimura lisansi mu yindi kamyo bifashishije jenerateri.

Abasesenguzi bavuga ko impanuka nk’izi zikomeje kwiyongera muri Nijeriya kubera imihanda yangiritse, ikamyo zishaje, n’ihagarikwa rya nkunganire ya lisansi ryashyizweho na Perezida Bola Tinubu, ryatumye ibiciro bya lisansi bizamuka cyane.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments