Umusaza w'imyaka 66 y'amavuko wo mu Murenge wa Kiziguro, Mu Karere ka Gastibo, yasanzwe imbere y'inzu yabagamo yapfuye bikekwa ko yishwe n'uburwayi yari asanganywe.
Umurambo w'uwo musaza witwaga Twahirwa Swaibu wasanzwe imbere y'umuryango w'inzu yabagamo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Kamamesa, mu Kagari ka Ndatemwa, mu Murenge wa Kiziguro, mu Karere ka Gastibo, mu Ntara y'Iburasirazuba.
Abaturanyi ba nyakwigendera Swaibu bavuga ko batunguwe n'urupfu rwe, bongeraho ko ashobora kuba yazize uburwayi bwa Asima yari asanzwe afite.
Umwe yagize ati:"Mu kubimenya kwanjye namunutse hano ngiye guhinga ndi ku igare, mbona umuntu aryamye hariya ku ruzi, yubamye aryamiye amaboko, ngira amakenga mpagarika igare jya kureba mpageze nsanga yapfuye, yari yatonzweho n'ikime bigaragara ko n'akavura kamuguyeho.
Nahise nkata igare jya guhuruza mu Mudugudu mpasanga ababyeyi babwira uko nimugoroba yari ameze agiye kwishyuza amafaranga ku mukecuru abera mu nzu, ngo yari yabuze umwuka ndetse yabuze n'umuntu umujayana kwa muganga ndetse no kugera kuri uwo mukecuru ngo yishyuze amafaranga ye."
Uyu muturage yakomeje avuga atari asanzwe azi nyakwigendera ariko ko yari yumvise amakuru ku wa 20 Ukwakira 2025, ngo muri iyo nzu hasigaye habamo umusaza, byambereye urujijo rero kumubona yapfuye.
Ati:"Byatubereye urujijo kuko uyu musaza ngo yari asanzwe aba hano wenyine nta wundi muntu afite wo kumwitaho."
Amakuru avuga ko ibyangombwa by'uwo musaza Swaibu bigaragaza ko byafatiwe mu Murenge wa Giti, mu Karere ka Gicumbi, mu Ntara y'Amajyaruguru.