Ku nshuro
ya Gatandatu muri Kigali hagiye
kongera kuba Iserukiramuco rya Oldies
Festival rikunda kurwanga n’Indirimbo zo
hambere mu myaka ya kera ndetse
n’Imyambarire abakuru Bambara icyo gihe .
Iri serukiramuco ryaherukaga kuba mu mwaka ushize muri kuri ubu rigiye kongera kuba aho rizarangwa n’udushya twinshi cyane kurusha uko aya mbere yagiye aba yabaga ateguye .
Mu kiganiro n’Umunyamakuru wa BTN Rwanda
Uwimana Basile umaze imyaka myinshi ategura iri serukiramuco ko uyu mwaka uzaba
wihariye kuko hari ibintu binshi bazahinduramo kugira ngo rizarushaho kuryohera abakunzi b’umuziki wa
kera .
Yakomeje avuga “Kuva ‘Oldies Festival’ yatangira, abari aba-DJ ndetse n’abashyushyarugamba akenshi babaga ari abagabo. Ubu rero twahisemo guha umwanya n’abari n’abategarugori. Ni ukuvuga ngo muri aba-DJ hazabamo abakobwa, ndetse n’umushyushyarugamba nyamukuru azaba ari umugore.”
Uwimana yongeyeho ko indi mpinduka izaba
itandukanye n’iy’ibindi bihe ari ‘Live Band’ iri mu za mbere mu Rwanda,
izacuranga umuziki wo mu myaka yo hambere, ihuza injyana za kera n’iz’ubu mu
buryo bwo gususurutsa abitabira.
Iri serukiramuco ryaherukaga kuba tariki
ya 26 Nyakanga 2025, naryo ryabereye muri Kigali Universe. Kuri iyo nshuro,
ryari ryitabiriwe n’abatari bake bakunda umuziki n’umuco wo hambere, ndetse
hahembwe abahize abandi mu myambarire barimo Mugisha Emmanuel wamamaye nka
Clapton Kibonge muri Cinema.
Uretse igitaramo nyamukuru, iri
serukiramuco risanzwe riherekezwa n’ibiganiro ku mateka y’umuziki nyarwanda,
ibiganiro by’abahanga mu myambarire ya kera, ndetse n’imurikabikorwa
ry’abanyabugeni n’abashushanya bigaragaza iterambere ry’ubuhanzi n’umuco kuva
kera.
Ku isi hose, amaserukiramuco nk’aya akunze
kuba urubuga rwo guhuza abakunzi b’umuziki n’abahanzi bakunda kwibuka ibihe
byahise. Mu birori nk’ibi, abitabira baba bambaye imyambaro ya kera, bagaragaza
uburyo umuco n’imideli byagiye bihinduka.
Kuri iyi nshuro iri serukiramuco rya Oldies Festival rizabera muri Kigali Universe tariki 6 Ukuboza 2025.
Like This Post? Related Posts