Umuhanzi Eric
Senderi International Hit umaze kuba ubukombe mu
kuririmba indirimbo nyinshi zikubiyemo uburere mboneragihugu agiye gukora
ibitaramo bisoza ibindi yakoze mu turere 18 dutandukanye mu
rwego rwo kwizihiza imyaka amaze mu muziki .
Mu butumwa bwe yanyujije
ku mbuga nkoranyambaga ze yahishuye ko guhera kuri uyu wa Gatanu azasubukura
ibyo bitaramo byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki mu turere twasigaye
ubushize asangiza abakunzi be zimwe mu ndirimbo bakunze ziganjemo ubutumwa
bwubaka igihugu.
Ibi bitaramo bizajya biba
buri cyumweru mu turere dutandukanye, birangwa n’ubutumwa bw’umwimerere
bugamije guteza imbere umuco wo gukunda Igihugu, gukora, gusigasira ibyagezweho
no gushyigikira gahunda za Leta ziteza imbere umuturage.
Senderi yatangarije
umunyamakuru wa BTN Rwanda ko intego y’ibi bitaramo ari ugukomeza guteza
imbere umuco wo kuririmba indirimbo zifite ubutumwa bwubaka, aho ari kwibanda
ku ndirimbo ze zizwi cyane mu burezi, mu itorero, mu mugoroba w’ababyeyi,
ndetse no mu bikorwa bitandukanye by’ubukangurambaga.
Ati “Twishimira ko
nk’abahanzi dukora indirimbo zifasha abato n’abakuru, zidukangurira gusigasira
ibyagezweho, gukunda igihugu, gukora, kugira isuku n’umutekano, kandi umuturage
akaguma ku isonga.”
Yagaragaje ko ibi
bitaramo atari ibyo kuririmbira gusa abantu, Senderi yavuze ko bifite uruhare
mu iterambere ry’ubuzima rusange bw’abaturage.
Mbere y’igitaramo,
hategurwa umuganda aho we n’abaturage, Ingabo na Polisi, basibura imihanda
nibura ibirometero bitatu cyangwa bine muri buri karere.
Urugendo rw’ibi bitaramo
ruzanyura mu turere 12 twatoranyijwe, turimo: Nyagatare (Rukomo), Gatsibo
(Ngarama), Kirehe (Gahara), Musanze (Vunga), Rubavu (Busasamana), Nyabihu
(Bigogwe), Nyamasheke (Kirambo), Nyaruguru (Kumunini), Gisagara (Ndora),
Kamonyi (Bishenyi), Nyarugenge (Noruveje), Kicukiro (Mugahoromani) ndetse na
Gasabo (Rutunga).
Senderi yavuze ko ibi
bitaramo bizasozwa ku munsi wa Noheli, aho azashimira Imana yamufashije mu
rugendo rwe rw’imyaka 20, akerekana ko umuziki ushobora kuba igikoresho
cy’ubaka, gihuza kandi gihindura imibereho y’abantu.
Mu gusoza, Senderi yagize
ati: “Ndashimira Imana imfasha gukora ibi byose. Iyo urebye aho navuye n’aho
ngeze, ubona ko ari ubuntu bwayo. Intego yanjye ni ugusiga umurage mwiza
w’indirimbo zubaka, zitari izandura imico cyangwa zicuruza ibishegu.”
Senderi Hit akomeje kuba
umwe mu bahanzi batanga urugero rw’uko umuziki ushobora kuba inkingi
y’iterambere ry’umuryango nyarwanda, akoresheje ijwi rye mu kubaka igihugu no
gukomeza gusigasira ubumwe bwacyo.