Davido
yagizwe Perezida w’Ikigega cy’Imikino cya Leta ya Osun, agiye gufasha mu guteza
imbere ibikorwa bya siporo
Nk’uko
bitangazwa n’itangazo rya Leta ya Osun, inshingano nshya za Davido zigamije gukusanya inkunga n’ibikoresho bigamije
guteza imbere no kuvugurura ibikorwa remezo bya siporo muri Leta ya
Osun.
Leta
yatangaje ko iri tegeko rigaragaza ubwitange
bwa Guverineri Ademola Adeleke mu kunoza ibikorwa by’imikino no guhanga amahirwe mashya y’urubyiruko
binyuze mu mikino n’imyidagaduro.
Umutware
w’Intara akaba na Minisitiri w’Imikino,
Kola Adewusi, yemeje iyi nshingano nshya, avuga ko umuhanzi watsindiye ibihembo bikomeye Davido
yishimiye cyane uwo mwanya kandi ahita
yemera guhita atangira akazi.
“Imirimo
yo gusana Stade ya Osogbo kugira ngo igerweho ku rwego mpuzamahanga izarangira
mu gihe gito. Turimo kandi gutegura ishingwa ry’Urwego rushya rwa Leta ya Osun
rushinzwe Siporo (Osun State Sports Commission) ruzajya rukurikirana gahunda
z’iterambere rya siporo n’ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya Leta,”
Uyu
muyobozi yakomeje avuga ko Ikigega
gishya cy’Imikino (Sports Trust Fund) kizayoborwa na Davido, kigamije gukurura abashoramari, abafana b’imikino
n’abagiraneza baturuka mu gihugu no hanze yacyo, kugira ngo siporo ibone uburyo burambye bwo gutungwa no
gutezwa imbere.
Kola Adewusi yakomeje avuga “Uruhare rwa Davido ruzafasha kuzana inkunga nini cyane izagira uruhare rukomeye mu guteza imbere siporo muri Osun,”
Guverineri Ademola Adeleke yongeye kugaragaza ko ubuyobozi bwe bushyize imbere siporo nk’urufatiro rw’iterambere ry’urubyiruko n’ubumwe bw’abaturage muri Leta ya Osun.
Like This Post? Related Posts