• Amakuru / MU-RWANDA


Tugirimana Martin w’imyaka 24 wakoreraga ubucuruzi mu Karere ka Rutsiro, yasanzwe amanitse mu mugozi muri butiki ye yapfuye, hakekwa ko yiyahuye kubera amadeni menshi yari afitiye abaturage, kubera gukunda imikino y’amahirwe izwi nka ‘betting’ akaribwa kenshi.

Ibi byabereye mu Murebge wa Mukura, Akagari ka Kagano, Umudugudu wa Kibavu mu isantere y’ubucuruzi ya Gakuta, mu ijoro ry’itariki 22 Ukwakira 2025.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel yahamije aya makuru.

Ati “Nyuma yo gusanga amanitse mu mugozi abaturage batubwiye ko wasanga yiyahuye bitewe n’amadeni yari abafitiye, kuko yakundaga kubaka amafaranga akayajyana mu mikino y’amahirwe izwi nka ‘betting’ cyane bakamurya.”

Yaboneyeho gusaba abaturage kudaheranwa n’ibibazo bafite ngo bigere n’ubwo biyambura ubuzima, abibutsa ko bakwiriye kujya begera ubuyobozi bukabafasha kubikemura.

Tugirimana Martin avuka mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rugabano, Akagari ka Mucyimba ho mu Mudugudu wa Kamonyi.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Murunda gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments