?Cristiano Ronaldo Jr, imfura ya rutahizamu w’ikirangirire Cristiano Ronaldo, yahamagajwe bwa
mbere mu ikipe y’igihugu ya Portugal y’abatarengeje imyaka 16.
Uyu
musore w’imyaka 15 akinira ikipe
yo muri Arabie Saoudite ya Al-Nassr,
aho na se akinira ubu.
Ronaldo
Jr ari mu bakinnyi 22 bahamagawe
bazitabira irushanwa mpuzamahanga ry’abato rizwi nka Coupe des Fédérations, rizabera muri Turukiya kuva ku itariki ya 30 Ukwakira kugeza ku ya 4 Ugushyingo, rizitabirwa n’ibihugu bya
Turukiya, Ubwongereza n’U Pays de Galles.
Uyu
musore yari aherutse guhamagarwa no mu ikipe y’igihugu ya Portugal
y’abatarengeje imyaka 15 mu kwezi kwa Gicurasi, kandi aragaragaza urugendo
rwiza rw’iterambere muri ruhago. Yanyuze mu mashuri y’abato ya Juventus no Manchester United, bikaba bigaragara ko akurikiza inzira ya se.
Cristiano
Ronaldo mukuru we yatangiye gukinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 15
mu mwaka wa 2001, kandi kugeza
ubu afite ibihe by’intsinzi bikomeye ku
isi, aho amaze gukinira Portugal imikino
223 no kuyitsindira ibitego 143,
akaba ari we ufite ibyo bigwi byinshi mu mateka y’umupira w’amaguru ku rwego
rw’abagabo.