Amakuru ava mu Burundi aravuga ko hari abasirikare
b’iki gihugu bahawe igihano cyo kuzenguruka igihugu cyose n’amaguru, bazira
kwishyuza amafaranga bakoreye ubwo barimo barwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi
ya Congo.
Aba basirikare banahoze mu butumwa bw’Umuryango wa
Afurika Yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro muri Somalia, amakuru avuga ko mbere
yo guhanishwa kiriya gihano bagombaga gusanga Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u
Burundi, Gen. Prime Niyongabo mu ntara ya Muramvya aho yagombaga kuremesha
inama ngo bamubaze aho amafaranga yabo yarengeye.
Iyo nama icyakora ngo byarangiye itabaye, bahitamo
gushaka indi nzira bishyurizamo.
Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Pacifique
Nininahazwe, yatangaje ko yahawe amakuru y’uko bariya basirikare bahise bahabwa
“igihano cyo kuzenguruka u Burundi bwose n’amaguru.”
Amakuru avuga ko aba mbere ku mugoroba wo ku wa
Gatatu tariki ya 22 Ukwakira bari bamaze kugera mu yahoze ari intara ya Ruyigi,
ndetse ko urugendo rw’igihano cyabo rukomeje.
Kuva muri 2023 u Burundi bwohereje mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bataillon zibarirwa muri 19, bakaba baragiye gufasha ingabo za kiriya gihugu mu ntambara zirwanamo n’umutwe wa M23.
Like This Post? Related Posts